skol
fortebet

M23 yigambye kurasa indi drone ya FARDC

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko warashe indi drone ya CH-4 uvuga ko yicaga abenegihugu b’abasivili mu bice bituwe mu burasirazuba bwa RDC.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu saa 10:00,aribwo M23 yarashe drone ya Congo CH-4.

Uyu mutwe wavuze ko MONUSCO ikomeje guha ibikoresho ingabo za Kongo nabo bafatanyije mu kwica abasivili.

Umwe mu bavugizi ba M23 witwa Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati "Tuributsa Umuryango mpuzamahanga ko abagize uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasira abasivili n’ubwicanyi bushingiye ku bwoko ari Bwana Tshisekedi Tshilombo n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije nka FDLR,Abacancuro,inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC,bashyigikiwe na MONUSCO.

Bwana Tshisekedi Tshilombo agomba kuburanishwa ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu."

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 9 Gashyantare, Jean Pierre Bemba, Ministre w’ingabo wa Congo, yageze i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uruzinduko rwe ruje mu rwego rwo kuzahura umutekano ugenda uba muke mu karere.

Amajyaruguru ya Kivu, ni akarere gaherereye mu burasirazuba bwa Congo, gahura n’imidugararo ihoraho, iterwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko. Ihohoterwa rimwe na rimwe no kwimura abaturage ni ibintu bisanzwe bihabarizwa, bibangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Ingabo za Congo n’abo bafatanyije bakaba bamaze igihe kitari gito mu ntambara ibahanganishije n’umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abaturage barengana biganjemo abavuga ikinyarwanda, icyakora ingabo za Congo gutsinda uyu mutwe bikaba byarakomeje kuzinanira. M23 yo isaba ko Leta ya Congo yareka imirwano ikubahiriza inzira y’ibiganiro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa