skol
fortebet

M23 yigambye kwica abasirikare ba FARDC bari bafite indangamuntu z’u Burundi

Yanditswe: Monday 25, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe witwaje intwaro wa ARC-M23 watangaje ko wishe abasirikare bafite ibirango by’u Burundi mu mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ufata amakarita ndangamuntu yabo.

Sponsored Ad

Ibi byemejwe na Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023, mu butumwa bumenyesha Abanye-Congo n’amahanga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryagabye ibindi bitero muri teritwari ya Masisi kuri uyu munsi wa Noheli.

Bisimwa yagize ati “Muri uyu mwanya, ku munsi wa Noheli, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero, by’intwaro ziremereye mu duce twa Mushaki na Karuba.

Mu mirwano y’ejo, bamwe mu basirikare b’iri huriro baguye ku rugamba, amakarita ndangamuntu y’Abarundi yahafatiwe.”

Ntabwo Bisimwa yatangaje umubare w’abasirikare biciwe ku rugamba, ndetse ntabwo yashyize hanze amakarita ndangamuntu y’abo yise Ingabo z’u Burundi avuga ko M23 yafashe.

M23 yavuze ko ibi bitero byasubukuwe mu gihe cy’agahenge k’ibyumweru bibiri kari karasabwe n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko Leta ya RDC iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ari yo yakarenzeho.

Imirwano hagati y’impande zombi yubuye tariki ya 21 Ukuboza, ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu mu bice bya RDC yari yarangiye. Ni na wo munsi ingabo za nyuma zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zatashye mu bihugu byazo.

M23 yavuze ko mu ngabo ihanganye na zo harimo iz’u Burundi ziri ku rugamba hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa RDC muri Kanama 2023.

Uyu mutwe witwaje intwaro, nk’uko usanzwe ubivuga, watangaje ko uzakomeza kwirwanaho, unarinda abasivili ndetse n’imitungo yabo, by’umwihariko mu bice igenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa