skol
fortebet

Mai Mai iri kwaka ibihumbi 10$ nk’ingurane y’ umunyamulenge bashimuse

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’umunyamulenge witwa Rukenura Etienne washimuswe kuwa 02 Ukuboza 2023 n’inyeshyamba za Mai Mai, izi nyeshyamba zamaze gusaba ibihumbi icumi by’amadorali kugira ngo bamurekure cyangwa se bamwice

Sponsored Ad

Ibi byatangiye gukwira kwira kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2023 ubwo izi nyeshyamba zahamagaraga abo mu muryango w’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25.

Izi nyeshyamba zasabaga ko uyu musore witwa Rukenura Etienne mwene Bitero niba badatanze ibihumbi 10 000$ bazamwivugana.

Uyu musore w’umunyamulenge yashimutiwe mu gace ka Bwegera, muri Grupema ya Ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Umusore bivugwa ko yari yagiye kwa bene wabo,Ubwo Maï Maï zamusangaga imbere y’urugo gato ari kuri telephone yahise yirukira munzu arakinga biranga biba ibyubusa kuko Maï Maï yahise ikoresha ingufu irakingura.

Izi nyeshyamba ku munsi w’ejo nibwo zahamagaye umuryango w’uyu musore zibasaba ko batanga amafaranga.

Nk’uko byavuzwe, Rukenura ashimuswe nyuma yabandi barenga 6 muri uyu mwaka gusa wa 2023 nabo bagiye bashimutwa na Maï Maï bakarekurwa ari uko hatanzwe akayabo k’amafaranga,kugira ngo babone ku murekura

Icyakora biravugwa ko n’abandi bashimuswe bari hafi y’ibirindiro by’ingabo z’igihugu, nyamara nti bigeze batabara.

Ivomo:Rwandatribune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa