skol
fortebet

Maj.Willy Ngoma uvugira M23 yigambye umutekano mu gace bigaruriye,yiyerekana aragiye inka

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma, yagaragaye aragiye Inka mu rwuri, atangaza ko mu duce turi kugenzurwa n’uyu mutwe, amahoro ahinda.

Sponsored Ad

Ni’ubutumwa yanyujije kur rukuta rwe rwa Tweeter ,yifashishije ifoto afite inkoni n’inka zimukikije bigaragara ko aziragiye, gusa yambaye umwambaro umugaragaza nk’umusirikare.

Umutwe wa M23 umaze amezi agera muri 4 ufashe Umujyi wa Bunagana, kuko wafashwe tariki 13 Kamena 2022. kuva ubwo, ugenzurwa n’uyu mutwe wanamaze gushyiraho imiyoborere n’amategeko agomba kubahirizwa.

Ubuyobozi bwa M23 kandi buherutse gushyiraho umuyobozi mushya w’uyu Mujyi, ari we Kapalata Sebarimba.

Mu bindi bikorwa bakoze bakimara gufata Bunagana, harimo nko guhamagarira abakorera gutangira ubucuruzi nta nkomyi ngo kuko umutekano wabo wizewe.

Umugi wa Bunagana ufatwa nk’icyambu cy’ibicuruzwa byose byo mu burasirazuba bwa Congo, kuko ariwo uhuza icyo gihugu na Uganda.

M23 ishishikariza abakongomani gukorana nayo kuko ngo mu gice bayobora nta ruswa cyangwa cyanga andi maturo nk’uko bikorwa mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa