skol
fortebet

Major Willy Ngoma uvugira M23 yishongoye ku gisirikare cy’Igihugu(FARDC)

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yifatiriye ku gahanga Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), akinnyega agaragaza ko nta bushobozi bwo guhangana n’umutwe avugira gifite.

Sponsored Ad

Urubuga Global Firepower rushyira Congo Kinshasa ku mwanya wa munani, mu bihugu bifite Igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023.

Ni umwanya cyakora utavugwaho rumwe bijyanye no kuba FARDC imaze umwaka urenga yarananiwe kwirukana M23 mu duce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yigaruriye, turimo n’Umujyi wa Bunagana.

Ibi bituma abiganjemo abanye-Congo bashidikanya ku bushobozi bw’Igisirikare cy’Igihugu cyabo, ku buryo hari abadatinya kugaragaza ko nta ntege gifite.

Major Willy Ngoma abinyujije kuri Twitter ye ari mu bakerensheje ubushobozi bwa FARDC, mu buryo busa no kuyinnyega agaragaza ko nta bushobozi ifite bwo guhangana n’Igisirikare cy’umwuga cya M23.

Yagize ati: "Dore ikinyabupfura cy’Igisirikare cya Tshisekedi. Rwose hamwe n’iyi disipulini, aba basirikare bafite ubushobozi bwo guhangana n’Igisirikare cy’umwuga cya ARC-M23."

Ubutumwa bwa Major Ngoma bwari bukurikiye amashusho agaragaza abasirikare babiri ba FARDC barwanira inkundura muri umwe mu muhanda yo muri Congo.

Ni amashusho amaze igihe kuri murandasi, ndetse abashidikanya ku ntege za FARDC bamaze igihe bayifashisha mu kubishimangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa