skol
fortebet

Mali yasabye ko ingabo za UN MINUSMA zitaha

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali yasabye umuryango w’abibumbye (ONU) gukurayo "bidatinze" abasirikare bayo bo kubungabunga amahoro.

Sponsored Ad

Minisitiri Abdoulaye Diop yashinje ubutumwa bwa ONU muri Mali, buzwi nka MINUSMA, kuba "bwarahindutse igice cy’ikibazo mu kwenyegeza ubushyamirane mu baturage". Yabivuze mu ijambo yagejeje ku Kanama k’Umutekano ka ONU.

MINUSMA ifite abasirikare barenga 13,000. Ubutumwa bwayo bumaze imyaka 10 bwananiwe guhagarika ikwirakwira ry’urugomo rukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ziyitirira idini ya Islam.

Abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda Wagner ubu barimo gufasha abategetsi ba gisirikare ba Mali.

Abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bashinje itsinda rya Wagner guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Ukraine no mu bice bimwe byo muri Afurika.

Mu kwezi gushize, Amerika yatangaje ibihano kuri Ivan Maslov, yavuze ko ari we mutegetsi mukuru wa Wagner muri Mali.

Wagner nta cyo iratangaza ku birego by’uburengerazuba ndetse ibikorwa byayo muri Mali no mu bindi bice bimwe byo muri Afurika bikomeje kugirwa ibanga.

Kunenga MINUSMA kwa Minisitiri Diop gukurikiye ibyabaye mbere byo kwanga ko Ubufaransa bukomeza gukorera muri Mali, aho bwari bumaze igihe kirekire.

Imikoranire n’Ubufaransa, igihugu cyahoze gikoloniza Mali, yahagaze mu mwaka ushize.

Diop yavuze ko hari "amakuba mu cyizere hagati y’abategetsi ba Mali na MINUSMA". Yanavuze ko "leta ya Mali isabye ko MINUSMA ihava bidatinze".

Manda ya MINUSMA iteganyijwe kurangira ku itariki ya 29 y’uku kwezi kwa Kamena (6), ariko umukuru wa ONU António Guterres yasabye ko ubu butumwa buhindurirwa inshingano bukibanda kuri bicyeya byihutirwa.

Kuri ubu ONU ivuga ko imitwe y’ingabo iva muri Tchad (Chad), Bangladesh na Misiri ari yo ifite abasirikare benshi cyane mu butumwa bwa MINUSMA.

Ubwo yari abajijwe ku magambo ya Diop yo ku wa gatanu, intumwa yihariye ya ONU muri Mali, El-Ghassim Wane, yavuze ko "tuzakurikiza icyemezo icyo ari cyo cyose Akanama [k’Umutekano] kafata".

Ariko yongeyeho ko hatariho kubyemera (uruhushya) kw’igihugu cyakiriye ubutumwa, "gukorera mu gihugu runaka byaba bigoye cyane, niba ahubwo bitaba bidashoboka".

Raporo y’umukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu yashinje abasirikare ba Mali n’"abashinzwe umutekano b’abanyamahanga" kuba barishe abantu barenga 500 mu gikorwa cyabereye mu cyaro cya Moura, rwagati muri Mali, mu kwezi kwa Werurwe (3) mu mwaka ushize. Leta ya Mali na leta y’Uburusiya zamaganye iyo raporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa