skol
fortebet

Mexico: Urujijo ku bikapu 45 byavumbuwe byuzuyemo imibiri y’abantu

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Mexico yatoye ibikapu mirongo ine na bitanu byuzuyemo ibice by’imibiri y’abantu.

Sponsored Ad

CNN yatangaje ko byari bifite ibimenyetso bigaragaza ko ari iby’abakozi b’ikigo cy’Ubushinjacyaha cya Jalisco bakoraga muri serivisi yo kwakira abifuza ubufasha kuri telephone, ibi bizwi nka Call Center.

Umwe mu bashinjacyaha bakorera muri iki kigo witwa Joaquin Mendez Ruiz yatangaje ko aba bakozi bagera kuri barindwi baburiwe irengero mu gace ka Guadalajara mu burengerazuba bwa Mexico hagati ya tariki 20 na 22 z’ukwezi kwa Gatanu 2023, aho ngo polisi yahise ibimenyeshwa, igatangira iperereza.

Ikigo gikora ubugenzuzi bw’imirambo hagamijwe kuvumbura umuntu wapfuye n’icyateye urupfu cyitwa Jalisco Institute of Forensic Science, kiracyakora ubucumbuzi ngo kimenye neza ba nyir’ibindi bice by’imibiri byasigaye kugira ngo imiryango yabo ibimenyeshwe.

Muri Mexico, ikibazo cyo kuburirwa irengero kw’abantu bya hato na hato cyabaye nk’icyorezo gikomeye, aho buri mwaka habarurwa abarenga ibihumbi 100 baburirwa irengero, cyane cyane abimukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa