skol
fortebet

Minisitiri w’Ingabo wa RDC yemeje ubudahangarwa bwa M23 ku rugamba

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare 2024,Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yamenyesheje bagenzi be ko FARDC yakomeje ibikorwa bigamije gukura M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ariko ingufu zabo zananiwe gutsimbura uyu mutwe.

Sponsored Ad

Nk’uko radiyo na televiziyo bya RDC, RTNC, byabitangaje kuri uyu wa 4 Gashyantare,Bwana Bemba yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zananiwe kunyeganyeza umutwe witwaje intwaro wa M23.

Yagize ati “M2 yihagazeho imbere y’imbaraga z’igisirikare cyacu zo kugarura amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta.”

FARDC yari yariyemeje gukura M23 mu bice byinshi igenzura muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, yitabaza ingabo z’u Burundi, abacancuro, imitwe ya Wazalendo na FDLR ariko ntibyagize icyo bitanga.

Ubwo gutsinda M23 byari binaniranye, umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, wohereje abasirikare muri RDC kugira ngo bafashe FARDC; ariko na byo ntacyo biri gutanga kuko uyu mutwe witwaje intwaro ukomeje gufata ibindi bice byo muri Masisi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda uhuza Goma, Sake na Minova (muri Kivu y’Amajyepfo) ufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa