skol
fortebet

MONUSCO yahakanye ibyo gufatanya n’umutwe wa FDLR mu kurwanya M23

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za ONU muri Repubulika ya demokarasi ya Congo - MONUSCO zirahakana ibiherutse gutangazwa n’u Rwanda ruzishinja gukorana n’umutwe wa FDLR mu ntambara ingabo za leta ya Congo zirwana n’umutwe wa M23.
Umuvugizi wungirije wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ingabo za MONUSCO mu gufatanya n’igisirikare cya Congo zishyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurengera ubuzima bw’abaturage b’abasivile.
Yavuze ko bahakana ibyo (...)

Yavuze ko bahakana ibyo birego byatanzwe na Leta y’u Rwanda.Abajijwe niba Leta ya Kongo yo ikorana na FDLR yavuze ko icyo ari ikibazo yabazwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, aherutse kubwira abadipolomate n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ingabo za ONU zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo zikorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hari uburyo zifatanyamo n’inyeshyamba za FDLR bakazifasha kurwanya imitwe iba irwana nayo n’uwa M23 urimo.

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: "iyo amakuru agaragaza ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanya na FDLR zikabashyira imbere zibaha intwaro... kugira ngo barwanye iyo mitwe ejo kumva ku mugaragaro ngo Monusco yafatanije n’ingabo za Congo nazo zifatanije na FDLR, ubwo se ikiba gisigaye ni iki?."

Hagati aho, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aravuga ko ubu hari agahenge ndetse na bamwe mu baturage bari barahunze batangiye gusubira mu byabo.

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Congo, Bintou Keita, yasuye umujyi wa Goma aho yavugiye ko hakenewe ingufu zikomeye za gisirikare kugirango bishoboke ko umutwe wa M23 uneshwa burundu.

BBC

Ibitekerezo

  • MONUSCO ntabwo izi abakorana na FARDC?

    kuki bumva ko m23 ariwo mutwe ubateye ikibazo ngo nuko uvuga ikinyarwanda harya ???
    hanyumase fdlr yo ivuga uruhe rurimi harya ??? niba barwanya ikinyarwanda nibahere kurabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa