skol
fortebet

MONUSCO yihakanye amashusho ayigaragaza irebera M23 ubwo yinjiraga muri Rwindi

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahakanye amakuru avuga ko bushyigikiye M23 nyuma y’amashusho agaragaza izi ngabo zirebera uyu mutwe gufata agace ka Rwindi zigaca ku birindiro byabo.

Sponsored Ad

Amashusho yagiye hanze, agaragaza M23 yinjira muri Rwindi mu cyumweru gishize,inyura ku birindiro bya MONUSCO ntacyo yikanga ndetse nabo bayibona ihita ntibarasa n’isasu na rimwe.

M23 bivugwa ko yinjiye mu gace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nyuma yo gutsinda abasirikare b’uruhande bahanganye rwa FARDC,ingabo z’u Burundi n’iza SADC ndetse n’imitwe irimo na FDLR.

Bamwe mu banyekongo barimo abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bongeye kurakarira Ingabo za MONUSCO kuba zararebereye abarwanyi b’uyu mutwe binjira muri aka gace.

MONUSCO imaze kubona iriya Videwo yagize iti “MONUSCO irahakana yivuye inyuma ibyavuzwe kuri Rwindi hifashishijwe aya mashusho. MONUSCO ikomeje gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abaturage mu rwego rwo gushyigikira ingabo n’inzego z’umutekano muri Congo.”

Umunyamakuru Michombero ubogamira ku butegetsi bwa RDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, yagaragaje ibyo yita ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aya mashusho yafashwe ari ayo muri aka gace ka Rwindi, kandi ko kugeza ubu kari mu maboko ya M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa