skol
fortebet

MONUSCO yiyemeje gufatanya na FARDC kurinda Umujyi wa Goma

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za MONUSCO na FARDC ziri mu bufatanye bwo kurinda ko umujyi wa Goma wafatwa na M23 bimaze iminsi bivugwa ko iwushaka cyane.

Sponsored Ad

Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru iravuga ko Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zibarizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamaze kwemeza ko zigiye gufatanya n’ingabo za Congo kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka irenga 20 muri iki ghihugu zatangaje ko zigiye gufatanya n’ingabo z’igihugu kurinda abaturage bo mu mujyi wa Goma no mu gace ka Sake.

Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’izi ngabo kuri uyu wa 03 Ugushyingo mu mujyi wa Goma ubwo batangazaga ko inyeshyamba za M23 zabererekeye umujyi wa Goma bakerekeza mu gace ka Sake kugira ngo bahite bafata umujyi waho.

Iki gikorwa cyatumye hategurwa Operasiyo yiswe “Spring bok” iyobowe na Lt Gen Otávio Rodrigues de Miranda Filho, ku ntego yo guhashya umutwe wa M23 n’indi mitwe ndetse ngo bakanmarinda abaturage nk’uko babitangaje.

Ibi bikozwe mu gihe uburasirazuba burimo agahenge k’imirwano kuko isa n’iyacecetse usibye amasasu amwe n’amwe aherutse guterwa n’ingabo za Leta, ariko hari agahenge.

Ibi byatumye bavuga ko izi nyeshyamba ngo zaba ziri kwerekeza muri Kivu y’amajyepfo zinyuze k’umuhanda wa RN2 muri Sake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa