skol
fortebet

Mozambike: Ingabo z’u Rwanda zavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe n’ibyihebe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya Iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, zavumbuye ububiko bw’Intwaro, ibiturika n’amasasu byari byarahishwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunna mu gace ka Mbau, gaherereye mu Majyepfo y’uburasirazubwa bwa Mocimboa da Praia ahahoze ibirindiro bikomeye by’ibi byihebe mbere y’uko bihatsimburwa n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2021.
Ku ya 15 Ukwakira 2022, nibwo abashinzwe umutekano b’u Rwanda bavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya Iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, zavumbuye ububiko bw’Intwaro, ibiturika n’amasasu byari byarahishwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunna mu gace ka Mbau, gaherereye mu Majyepfo y’uburasirazubwa bwa Mocimboa da Praia ahahoze ibirindiro bikomeye by’ibi byihebe mbere y’uko bihatsimburwa n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2021.

Ku ya 15 Ukwakira 2022, nibwo abashinzwe umutekano b’u Rwanda bavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byari byarahishwe n’ibyihebe i Mbau, mu majyepfo ashyira Iburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia mu 2021.

Ububiko burimo intwaro amagana kuva ku ntwaro nto na roketi kimwe n’amasasu n’ibiturika.

Intwaro n’amasasu byahishwe n’ibi byihebe ubwo byahatwaga umuriro n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zabikurikiranye zibivana mu birindiro byabyo mu turere twa Siri 1 na 2 mu gace ka Mbau,muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.

Igikorwa cyo gushakisha no kuvumbura izi ntwaro cyakozwe mu rwego rwo gukumira ko ibi byihebe byazagaruka bikongera kwisuganya maze bikongera gusubukura ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano wari umaze kugaruka muri aka gace.

Ibitekerezo

  • Kbx bavandimwe dufatnyije akaz mugakore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa