skol
fortebet

Muri DR Congo “hari ibyatuma jenoside iba” – UN

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama ku kwirinda jenoside mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) yatangaje ko amakimbirane ari muri RD Congo ari “ikimenyetso kiburira” kuko hari ibintu nk’urwango rukabije n’urugomo “byavuyemo jenoside mu gihe gishize” mu Rwanda.
Alice Wairimu Nderitu umujyanama wihariye w’umunyabanga mukuru wa ONU ku kwirinda jenoside yavuze ibyo nyuma y’urugendo yakoreye muri RD Congo, nk’uko ibiro bye byabitangaje.
Nderitu avuga ko mu burasirazuba no mu burengarazuba bwa Congo hari amakimbirane akomeye yibasira (...)

Sponsored Ad

Umujyanama ku kwirinda jenoside mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) yatangaje ko amakimbirane ari muri RD Congo ari “ikimenyetso kiburira” kuko hari ibintu nk’urwango rukabije n’urugomo “byavuyemo jenoside mu gihe gishize” mu Rwanda.

Alice Wairimu Nderitu umujyanama wihariye w’umunyabanga mukuru wa ONU ku kwirinda jenoside yavuze ibyo nyuma y’urugendo yakoreye muri RD Congo, nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Nderitu avuga ko mu burasirazuba no mu burengarazuba bwa Congo hari amakimbirane akomeye yibasira abasivile hashingiwe ku moko, ubwicanyi, n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru umutwe M23 uburira ko hari “ibikorwa bya jenoside bikorerwa Abatutsi, n’abavuga ikinyarwanda”, ibyo bivugwa kandi n’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko irengera ubwoko bw’Abanyamulenge.

Umutwe M23 nawo ushinjwa ubwicanyi bushingiye ku moko mu duce igenzura, harimo ubuvugwa muri iki cyumweru bwakorewe abantu barenga 100 mu gace ka Kishishe muri teritwari ya Rutshuru.

Alice Nderitu avuga ko amakimbirane n’urugomo mu burasirazuba bwa DR Congo “ahanini bikomoka ku kibazo cy’impunzi zirimo benshi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiye mu burasirazuba bwa Congo”.

Nderitu yavuze ko abo bashinze imitwe nka FDLR maze mu gusubiza birwanaho hakavuka indi mitwe y’abanyecongo, ati: “Ibyo tubona ubu ni ingaruka zo kunanirwa gukurikirana abitwaje intwaro batemewe na leta.”

Nderitu avuga ko igisubizo ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo ari “gukemura impamvu zimaze igihe kinini zitera urugomo, no kwigira ku mateka”.

Ku bwicanyi buheruka kubera i Kishishe bushinjwa M23 umuvugizi wayo wa gisirikare Willy Ngoma yabwiye BBC ko batigeze “na rimwe twica abaturage”.

Ngoma yavuze ko abo bantu bishwe n’imitwe yitwaje intwaro “yaduteye tukayisubiza, mu guhunga ikagenda isahura yica n’abaturage”.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa ku bwicanyi bwa Kishishe.

Nderitu avuga ko atewe impungenge no kwiyongera kw’amagambo y’urwango, guhamagarira ivangura, gukangurira urugomo, no kuba ibyo bikorwa n’abanyapolitiki, abakuru b’imiryango, abo muri sosiyete civile, n’abanyecongo baba mu mahanga.

Mu mpera z’Ukwakira (10) umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yahamagariye “impande zose kwirinda amagambo y’urwango no gukangurira urugomo”.

Mu ijambo rye kuwa gatatu, Perezida Kagame, atamuvuze mu izina, yanenze Guterres “guhagarara hagati mu kibazo” aho kugikemura “uko bikwiye”, kandi ko uruhande rw’u Rwanda rutarimo gukwiza amagambo y’urwango.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa