skol
fortebet

Niger: Abahiritse ubutegetsi bakomeje gufunga abari muri Guverinoma

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare baherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, byarangiye bataye muri yombi abandi bategetsi batatu bakomeye, nyuma yo gufunga abandi barimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere.
Aba bategetsi batawe muri yombi n’aba basirikare baherutse guhirika ubutegetsi, barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Petelori, n’Umuyobozi w’ishyaka ryari ku butegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum Nkuko Reuters ibitangaza.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru (...)

Ibi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize aba basirikare bahiritse ubutegetsi bwa Bazoum bigatera umujinya ibihugu by’ibihangange nka USA,Ubumwe bw’Uburayi n’abandi.

Ku cyumweru, Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) wakangishije gukoresha ingufu kugira ngo usubize ku butegetsi Perezida watowe wa Niger, Mohamed Bazoum, wahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ku wa gatatu w’icyumweru gishize.

Ariko Burkina Faso na Mali byavuze ko ibyo bibaye byatabara uwo muturanyi wabyo wo mu burazirazuba. Byanavuze ko byava muri CEDEAO.

Uko kuburira kw’ibyo bihugu bibiri bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, kubaye ikintu gikomeye gishobora gutuma ibintu bifata indi ntera muri aka karere aho ibintu bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose.

Ibyo bihugu byavuze ko igikorwa cya gisirikare muri Niger cyaba ari akaga kandi ko cyateza umutekano mucye.

Ibyo bihugu byombi byacanye umubano n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika), biyoboka umubano n’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa