skol
fortebet

Niger yabonye ibihugu 3 bituranyi byayitabara mu gihe CEDEAO yakwivanga muri Politi yayo

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu bituranye na Niger byiyemeje kuyitabara, mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) waba ugabye ibitero kuri iki gihugu bigamijeho gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’agatsiko kagizwe n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda.

Aka gatsiko kayobowe na Général Abdourahamane Tchiani kahiritse Bazoum ku butegetsi, nyuma y’amasaha make kamufungiye mu ngoro ye.

Ihirikwa rya Perezida wa Niger ryamaganiwe kure n’ibihugu nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’imiryango irimo uwa Afurika yunze Ubumwe, uw’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na CEDEAO.

Iyi CEDEAO mu itangazo iheruka gusohora yasabye abahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum kuba bamaze kubumusubiza bitarenze iminsi itanu, bitaba ibyo igakoresha ingufu za gisirikare mu kubumusubiza.

Muri 2017 ubwo Yahya Jammeh wari Perezida wa Gambia yageragezaga guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, CEDEAO yohereje Ingabo zo gutanga umusada muri iki gihugu bituma uriya munyagitugu ahungira muri Guinée-Équatoriale.

Izi mbaraga CEDEAO yakoresheje muri Gambia birasa n’aho ishaka kongera kuzikoresha muri Niger, igihugu yamaze gufatira ibihano ndetse no gufungira imipaka yose.

Hagati aho ibihugu bya Mali na Burkina Faso biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi biciye muri Coup d’État, byaburiye CEDEAO ko niramuka yohereje Ingabo zayo muri Niger bizatabara iki gihugu.

Ibi bihugu byombi mu itangazo bihuriyeho byasohoye, byavuze ko "kohereza ingabo muri Niger bisobanuye gushoza intambara kuri Burkina Faso na Mali."

Itangazo rivuga kandi ko mu gihe Ingabo za CEDEAO zizaba zigabye ibitero kuri Niger bizasunikira Burkina Faso na Mali kuva muri uriya muryango, mbere yo "gufata ingamba zo kwirwanaho binyuze mu guha ubufasha Ingabo za Niger n’abaturage bayo."

Ikindi gihugu cyemeje ko cyiteguye guha Niger umusada ni Algerie, nk’uko ikinyamakuru Intel Kirby cyabitangaje.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko mu gihe Ingabo za CEDEAO zaba ziteye Niger, Algerie itazicara ngo irebere.

Amakuru avuga kandi ko Igisirikare cya Algerie cyatangiye gukaza ingamba z’umutekano ndetse no gushyira Ingabo zacyo mu mwuka w’intambara, by’umwihariko ku mipaka ya kiriya gihugu na Niger.

Ikindi gihugu cyaciye amarenga y’uko na cyo gishobora gutabara Niger ni Guinée-Conakry.

Iki gihugu mu itangazo ryasohowe n’inama ya gisirikare ikiyoboye, cyamaganye ibihano CEDEAO iheruka gufatira Niger; gishimangira ko kitazigera kibyubahiriza.

Guinée yatanze umuburo w’uko "Igitero cya gisirikare kuri Niger gishobora gusenya CEDEAO."

Iki gihugu cyunzemo ko kimwe n’ibihugu bya Mali na Burkina, cyifuza ko ubusugire bwa Niger butavogerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa