skol
fortebet

Nigeria: Abantu 3 bishwe abandi 50 barashimutwa n’ibyihebe

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria abagera kuri 50 barimo abana n’abagore bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reteurs byatangaje ko iki gitero cyagabwe tariki ya 17 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu batatu abandi 7 barakomereka naho 50 barashimutwa.

Iki gitero cyagabwe mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ahitwa i Bagega mu ntara ya Zamfara mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.
Abakoze ibikorwa byo gushimuta abantu binjyiye muri ako gace bari ku mapikipiki barasa badatoranya ndetse banatwika inzu z’abaturage abantu batatu bahise bahasiga ubuzima abandi barindwi barakomereka.

Bello Yahaya, ufite umubyeyi washimuswe yatagaje ko abapolisi babiri bararashwe barakomereka ubwo bageragezaga guhashya abagabye igitero.
Abakomeretse kuri ubu barimo kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gusau giherereye mu murwa mukuru wa Nigeria.

Umuturage washoboye gutoroka icyo gitero, Ismail Badamasi, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ku mu rongo wa Terefone ko abaturage bo muri aka gace bafite ubwoba bukabije kubera ko abaturage baho badatekanye.

Mu gihugu cya Nigeria hakunze kugaragara ibikorwa byo gushimuta abantu mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu mu myaka yashize, aho udutsiko twitwaje intwaro, bikekwa ko ari amabandi akunze kujya ahahurira abantu benshi mu midugudu aho batuye, mu amashuri, n’abagenzi bagenda mu mihanda.
Nyuma yo gushimuta abo bantu bahindukira bagasaba ikiguzi imiryango yabo za miriyoni nk’ikiguzi cyo kugira ngo babarekure.

Ku bashimutwa usanga abagore n’abakobwa bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho usanga bafatwa ku ngufu n’abari muri uwo mutwe witwaje intwaro.

Abatuye muri iki gice cy’Amajyaruguru ya Nigeria bakunze guhura n’ibi byago byo gushimutwa n’abitwaje intwaro igihe bari gutembera mu mihanda cyangwa guhinga mu duce tumwe na tumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa