skol
fortebet

Nigeria: Boko Haram yiraye mu bahinzi b’umuceri yicamo 11

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria bari mu kiriyo cy’abahinzi 11 bishwe bazize igitero cya Boko Haram.

Sponsored Ad

Umuhango wo gushyingura wabaye kuri uyu wa 06 Ugushyingo, ku musigiti wo hagati wa Zabarmari, hanze y’umurwa mukuru w’akarere ka Maiduguri.

AFP yatangaje ko abakekwaho kuba ari abarwanyi ba Boko Haram bateye mu murima w’umuceri aho abahinzi bari baraye bawurinze, mu karere ka Zabarmari hanze y’umurwa mukuru w’akarere ka Maiduguri, bafata abahinzi babaca umuhogo, abandi barabashimuta.

Umuyobozi w’ingabo zirwanya uyu mutwe Babakura Kolo yavuze ko hamaze kuboneka imirambo 11.

Ati: “Inyeshyamba zajugunye imirambo mu mwobo zishimuta abandi bataramenyekana.”

Abahinzi bakunze kwibasirwa n’abarwanyi biyitirira idini ya Isilamu bamaze imyaka 14 bateza imidugararo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria aho abantu 40.000 bishwe abandi barenga miliyoni ebyiri bavanwa mu byabo kuva mu 2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa