skol
fortebet

Nigeria: Polisi yatangije radio kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Polisi ya Nigeria yatangije radio igamije gufasha uru rwego mu kuvugurura imibanire yarwo n’abaturage yangiritse kubera urugomo rwa bamwe mu bapolisi rwatumye haba imyigaragambyo.

Sponsored Ad

Umukuru wa polisi Mohammed Adamu yavuze ko iyo radio izajya iha abaturage amakuru ajyanye no gucunga umutekano ndetse igatuma polisi irushaho gushyikirana na bo.

Umubano wa polisi ya Nigeria n’abaturage umaze igihe urimo agatotsi, bamwe bayishinja ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi.

Mu mwaka ushize, hari abaturage bigaragambije bamagana urugomo bavuga ko bakorerwa na polisi, imyigaragambyo yavuyemo amavugurura akomeye mu gipolisi.

Hashyizweho akanama k’iperereza kuri ibyo bikorwa by’urugomo polisi ishinjwa, kagamije kugeza imbere y’ubutabera abashinjwa kubigiramo uruhare.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo hadutse imyigaragambyo yo kwamagana umutwe kabuhariwe wa polisi wo kurwanya ubujura (SARS).

Perezida Buhari yasheshe umutwe SARS ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa 10 kuko washinjwaga ibirimo nko gufunga binyuranyije n’amategeko no kurasa abantu.

Icyo gihe abigaragambya basabye ko hakorwa izindi mpinduka mu nzego z’umutekano ndetse no kuvugurura uburyo iki gihugu gitegetswe.

Kuwa 20 Ukwakira 2020,bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo yo kwamagana ibikorwa by’urugomo bya polisi ya Nigeria bishwe barashwe cyangwa bagakomereka mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Lagos.

Ababibonye bavuze ko abantu bagera kuri 12 biciwe muri iyo myigaragambyo naho abandi benshi barakomereka, nyuma yuko abasirikare babarasheho nubwo abashinjwa babihakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa