skol
fortebet

Nord Kivu: M23 yashwiragije umutwe w’ingabo udasanzwe wa FARDC ibatesha na zimwe mu ntwaro

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mirwano ikomeye yatangiye mu ma saa kumi z’igitondo kuri uyu wa kabiri, umutwe udasanzwe w’ingabo za FARDC n’abo bafatanya bazindutse barasa ibisasu biremereye mu gace ka Karenga na Kilolirwe.

Sponsored Ad

Aba ntibyabahiriye kuko M23 yabashije gutatanya abayiteye bo mu ngabo za FARDC banakwa zimwe mu ntwaro zikomeye za gisirikare bari bafite

Umuyobozi wa ARC/M23 Bertrand Bisiimwa yatangaje k’urukuta rwe rwa tweeter ko batatanyije

Ingabo zidasanzwe za FARDC zari zazindutse zongera kurasa kubaturage bo mu duce twa kilolirwe na Kalenga kandi ko bataye na zimwe mu ntwaro bari bafite.

Hafashwe imbunda,andi makuru aturuka mu baturage mu burasirazuba bwa congo avuga ko ingabo za Fardc,FDRl,MaiMai,wagner,ingabo z’Abarundi na wazalendo bazindutse bahanganye n’umutwe wa M23 mu duce twa Kimeneti,Kadirishya,Nyamitaba na Muhongozi.

uwo muturage kandi yahamirije itangazamakuru ko habayeho iraswa ku birindiro bya M23 biri mu duce twa kalenga na Kilolirwe akaba akomeza avuga ko ataramenya ibyangiritse.

Gusa indi soko y’amakuru muri ako gace ka Kalenga ko yiboneye imirambo 27 ya fardc nabo bafatanya ndetse ko hafashwe imbunda z’ubwoko bwa LPG 7 esheshatu,infla rouge esheshatu na galyre gun ipaki eshanu.

Imirwano imaze iminsi ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya leta nabo bafatanyije buri ruhande rushinja urundi kuba hatubahirizwa amasezerano yasinywe hagati ya leta ya Kinshansa n’umutwe wa M23 harimo aya Nairobi,Luanda n’aya Bujumbura.

Abanyepolitiki batandukanye ba congo kinshansa bagumya gushinja guverinoma ya Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ariko leta ikabihakana nubwo bamwe mubafatirwa k’urugamba badahwema kubyemeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa