skol
fortebet

Nyuma yo gukaza imirwano kwa M23 ,Ubwoba ni bwose mu banyarwanda batuye muri Congo

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gukaza imirwano kwa M23 ,Ubwoba ni bwose mu banyarwanda batuye muri Congo

Sponsored Ad

Zawadi , n’Umunyarwandakazi ufite abana 2. Avuga ko ubuzi bwari busanzwe ari bwiza mu mujyi wa Kinshasa muri RDC.

Icyakora ngo ibi byaje guhinduka ubwo imitwe yitwaje intwaro yakazaga ibitero birwanya leta ya congo mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi byazamuye uburakari bw’abakongomani kugera ubwo bamwe bafashe amahiri n’imipanga batangira guhiga bukware abavuga ikinyarwanda nk’uko byasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibibazo nk’ibi byatangiye mu kwa 5(Gicurasi)2022, ubwo M23 yasubukuraga ibitero ku gabo za FARDC , Congo igashinja u Rwanda kuyitera inkunga, gusa Urwanda rurabihakana.

Mu birometero bibarirwa mu majana mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa, Zawadi yarebaga amashusho y’ubwicanyi no guhohotera Abanyarwanda yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Kurubu ngo Zawadi ntashobora kohereza umwana we ku ishuri , ntashobora kujya ku isoko , usibye kuguma mu rugo gusa nk’uko yabitangarije theeastafrican yabyanditse.
Ikirenze kuri ibyo ngo ubu Zawadi ntashobora no kujya ku murimo wamwinjiriza uwo ariwo wose.

Kugeza ubu abanyarwanda baba muri kongo bakomeje kubaho mu bwoba kuko iyo bahuye n’abakongomani usanga bababwira amagambo yuje uburakari no kubatera ubwoba kuburyo babona ko nibikomeza ubuzima bwabo buri bujye mu kaga.

Hagati aho ibitero hagati ya M23 na FARDC birakomeje , aho M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe kuko mugihe cyose Congo iyigabaho ibitero birangira itsinzwe ikavanwa mu birindiro byayo bimwe na bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa