skol
fortebet

ONU: Intagondwa muri Hayiti zimaze guhitana Abantu Barenga 530

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bagera ku 160.000 muri Hayiti bamaze guta ingo zabo kubera imirwano y’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera y’abagizi banabi bitwaje intwaro.

Sponsored Ad

Abantu bagera ku 160.000 muri Hayiti bamaze guta ingo zabo kubera imirwano y’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera y’abagizi banabi bitwaje intwaro.

Raporo ya ONU yaraye isohotse yerekanye ko byibura abantu babarirwa muri 530 batakaje ubuzima kubera iyo mirwano muri uyu mwaka wonyine.

Ibiro bya komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri l’ONU yavuze ko iyo mitwe yongeye kubura imirwano ibahanganishije kandi bisa n’aho bimaze kumenyerwa.

Amashyirahamwe yigenga aharanira uburenganzira bwa muntu muri Hayiti, agereranya ko iyo mitwe y’abagizi ba nabi igenzura umurwa mukuru wose, Port-au-Prince, n’igice kirenga kimwe cya kabiri cy’igihugu.

ONU yongeye guhamagarira ibihugu byose kwihutisha gahunda yo kohereza ingabo zidasanzwe zo kubohora igihugu.

Mu kwezi kwa cumi, reta ya Hayiti yasabye byihuta abasirikare bafasha igiporisi, ariko nta gihugu na kimwe cyasubije ubwo busabe.

Urwo rwego rwa ONU rwavuze ko abantu hafi 208 bapfuye mu byumweru bibiri gusa kubera guhangana gukomeye kwabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu.

(Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa