skol
fortebet

ONU: Intambara muri Etiyopiya ishobora kugera aho abantu batigeze batekereza

Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe mpuzamahanga ONU ryongeye kuburira ko intambara iri mu burasirazuba bwa Etiyopiya ishobora kutazapfa irangiye.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guteress, yaburiye ko amazi yatangiye kurenga inkombe, kandi ko “Inzira ya gisirikare idashobora gukemura amakimbirane n’intambara muri Etiyopiya”

Guterres yavuze ko Ubwicanyi, urugomo, gusenya inzu n’ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera no gufata indi ntera.

Ingabo za Eritreya zitegetswe kuva muri Tigreya, bitaba ibyo , nta gahenge gashobora kwitegwa mu gihe cya vuba .

Guterres yavuze ibi imbere y’itangazamakuru , ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye muri Reta ya New York.

ONU ibinyujije mu bunyamabanga bukuru bwayo, yahamagariye amahanga kwishyira hamwe, bagashakira igisubizo intambara ya Etiyopiya.

Iryo shyirahamwe ryemereye umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika, imfashanyo zose uzakenera kugira ngo icyo wise “ umuriro udashira abaturage ba Etiyopiya babayemo urangire.”

Leta ya Etiyopiya ejo kuwa mbere yavuze ko yiteguye kujya mu biganiro Ubumwe bwa Afurika bwahamagaza, abategesti ba Tigreya nabo bemera ko Ubumwe bwa Afurika bwashyiraho imisi yo gutanga agahenge bazayubahiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa