skol
fortebet

ONU ishinja Israel guhohotera imfungwa z’intambara muri Gaza

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’imbere igenewe abakozi y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yabonywe na BBC dukesha iyi nkuru ivuga ku ihohotera ryakorewe ahantu henshi ku Banye-Palestine bafashwe bagahatwa ibibazo mu bigo byo gufungirwamo by’igihe gito bya Israel muri iyi ntambara ikomeje kuba muri Gaza.

Sponsored Ad

Iyo nyandiko ikiri umushinga, yateguwe n’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi n’ibikorwa (UNRWA), ry’ingenzi mu gufasha Abanye-Palestine. Irimo ubuhamya burambuye bw’imfungwa, zivuga ku buryo bwinshi zafashwemo nabi.

Ubwo buhamya burimo nko kwamburwa imyenda no gukubitwa, guhatirwa mu tuzu no kugabwaho ibitero n’imbwa, gushyirwa mu buryo butuma bahangayika bakabumaramo igihe kirekire, no gukomeretswa bigamije kubahahamura, harimo nko gukubitwa ibibuno by’imbunda no gukandagizwa inkweto za bote za gisirikare, rimwe na rimwe bikabaviramo "kuvunika imbavu, gutandukana kw’intugu [urutugu] n’ibikomere by’igihe kirekire".

Iyo raporo ivuga ko abagabo n’abagore bavuze ko bashyizwe ku "nkeke ndetse n’ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gutotezwa", harimo nko gukorakora abagore bidakwiye no gukubita abagabo ku myanya ndangagitsina yabo.

Mu itangazo zahaye BBC, ingabo za Israel (IDF) zagize ziti: "Ifatwa nabi ry’imfungwa mu gihe zifunze cyangwa zirimo guhatwa ibibazo ni ihonyorwa ry’indangagaciro za IDF kandi birenze ku mategeko ya IDF ndetse ku bw’ibyo birabujijwe bikomeye."

IDF yahakanye ibirego byihariye birimo nko kwangira imfungwa kubona amazi, ubuvuzi n’ibikoresho byo kuryamamo. IDF yanavuze ko ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ari "irindi gerageza ribi ryo kugereranya kutari ko kw’ibitagereranywa byo gufata abagore ku ngufu gukozwe kuri gahunda gukoreshwa na Hamas nk’intwaro yo mu ntambara".

Mbere, mu matangazo cyahaye ibinyamakuru the New York Times na the Guardian, igisirikare cya Israel cyavuze ko kizi impfu z’imfungwa, harimo n’iz’imfungwa zari zisanzwe zifite ubundi burwayi n’ibikomere, kivuga ko buri rupfu rurimo gukorwaho iperereza.

Ibivugwa n’ishami UNRWA rya ONU bihuye n’ibivugwa n’izindi raporo z’ihohoterwa mu bigo byo gufungiramo bya Israel, ziherutse gutangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Abanya-Israel n’iy’Abanye-Palestine, hamwe no mu yandi maperereza ya ONU.

Iyi raporo nshya, itaratangazwa, ishingiye ku kubaza imfungwa zirenga 100, izo ni zimwe mu zigize itsinda ry’imfungwa zigera hafi ku 1,000 ishami UNRWA ryashoboye gukoraho iperereza kuva mu Kuboza (12) mu 2023, nyuma yuko zirekuwe zikava mi bigo bitatu zari zifungiwemo by’igisirikare cya Israel. Zirimo abantu - abagabo n’abagore - bafite hagati y’imyaka itandatu na 82, barimo n’abana 29.

Iryo shami rya ONU risobanura ko aya makuru ryayabonye mu kazi karyo ko guhuza ibikorwa by’imfashanyo y’ubutabazi mu nzira yambukirwamo ya Kerem Shalom iri hagati ya Gaza na Israel, aho IDF irekurira imfungwa. Amakuru binavugwa ko yatanzwe "mu buryo bwigenga kandi ku bushake" n’Abanye-Palestine barekuwe bakava aho bari bafungiye.

Mu butumwa ryoherereje BBC, iryo shami rya ONU ryavuze ko ibyo birego "biteye ubwoba ariko ntibitunguranye".

Iyo raporo ivuga ko Abanye-Palestine benshi bafatiwe mu majyaruguru ya Gaza ubwo bari bahungiye mu bitaro cyangwa mu mashuri cyangwa ubwo bageragezaga guhungira mu majyepfo ngo bajye kwikingayo. Abandi ni Abanya-Gaza bari bafite impushya z’akazi zibemerera kwinjira muri Israel. Bari baheze muri Israel ubwo intambara yadukaga, nyuma barafungwa.

UNRWA igereranya ko Abanye-Palestine barenga 4,000 batawe muri yombi muri Gaza kuva imirwano yatangira, imbarutso yayo yabaye igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10), ubwo Abanya-Israel hafi 1,200, biganjemo abasivile, bicwaga, naho Abanya-Israel n’abanyamahanga bose hamwe barenga 250 barashimutwa.

Mu ntambara yakurikiyeho, ubu iri mu kwezi kwayo kwa gatanu, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanye-Palestine barenga 30,000 bamaze kwicwa.

UNRWA ubwayo yibanzweho mu iperereza muri iyi ntambara. Israel yakomeje kuyishinja gushyigikira Hamas no guha akazi abo muri Hamas.

Iryo shami rya ONU, rifite abakozi 13,000 bafatwa nk’urutirigongo (uruti rw’umugongo) rw’ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza, ryahakanye ibyo birego. Ariko ryahise risoza kontaro z’akazi z’abakozi baryo bashinjwe mu nyandiko ya Israel ko bagize uruhare mu bitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu mwaka ushize.

Ibyo birego, birimo no gukorwaho iperereza na ONU, byatumye ibihugu n’ibigo byose hamwe bigera hafi kuri 20 bihagarika inkunga bigenera UNRWA. Ariko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uherutse gusubukura inkunga yawo muri iryo shami, ndetse amakuru avuga ko n’abandi barimo kwitegura kubikora.

Umuyobozi wa UNRWA, Philippe Lazzarini, aherutse kubwira inama yihariye y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko "UNRWA yugarijwe n’igikorwa kigambiriwe kandi gihuriweho cyo kubangamira ibikorwa byayo, ndetse amaherezo bigasozwa", mu gihe Israel isaba ko iri shami riseswa.

Mu ntangiriro ya raporo yayo, UNRWA igaragaza ko iyo raporo itavuga mu buryo bwuzuye ku bibazo byose bijyanye no gufungwa muri iyi ntambara, birimo n’abashimuswe na Hamas, cyangwa izindi mpungenge zijyanye n’uburyo abashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Palestine bafashwemo muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa