skol
fortebet

ONU Yahamagariye guhagarika ibetero hagati ya Israel na Hamas kuko bisa n’igihano rusange

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko ibitero by’abarwanyi b’umutwe wa Hamas kuri Isiraheli bidasobanura “igihano rusange” ku banyepalestina kandi yahamagariye ihagarikwa rw’imirwano ry’ako kanya.

Sponsored Ad

Avugira mu nama y’ubukungu mu Bushinwa, Guterres yamaganye ibitero bya Hamas kuri Isiraheli byo kw’itariki ya 7 y’uku kwezi kwa 10, byahitanye abantu barenga 1.400 abyita “ibikorwa by’iterabwoba” bidashobora kubona ikibisobanura.

Yahamagariye ihagarikwa ry’imirwano ry’ako kanya mu ntambara hagati ya Isiraheli na Hamas mu ntara ya Gaza. Yongeye kwibutsa ibyo yavuze ubwo yatakambiraga ikiremwa muntu incuro ebyiri.

Guterres yahamagariye Hamas “guhita irekura abagizwe ingwate”. Yavugaga abantu byibura 199 bashimuswe n’abarwanyi ubwo bihimuraga mu gitero cyahitanye abantu benshi mu mateka ya Isiraheri.

Guterres yanahamagariye Isiraheli “guhita ireka imfashanyo y’ibiribwa igatambuka kugirango abantu bari mu ntara ya Gaza babone ibyangombwa by’ibanze bakeneye. Aba biganjemo abagore n’abana”.

Uyu muyobozi muri ONU yavuze ko “azi neza umubabaro w’abanyepalestina nyuma y’imyaka 56 ubutaka bwayo bwarigaruriwe”.

Guterres yanamaganye igitero cyahitanye abantu batandatu kw’ishuri riyobowe na ONU mu nkambi y’impunzi muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa