skol
fortebet

ONU yamaganye Ubwicanyi buri gukorerwa Abasivile muri Darfur

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye wongeye gusaba ko ubwicanyi bukorwa ku basivili bukorwa n’umutwe witwara gisirikari wa Rapid Supports Forces RSF buhagarara.

Sponsored Ad

Uyu mutwe ugizwe cyane n’abarwanyi b’Abarabu ukomeje kwibasira abaturage bahunga umurwa mukuru wa Darfur, El Geneina.

Amenzi hafi abiri araheze intambara yadutse hagati y’umutwe wa RSF uyobowe na Mohamed Hamdan Daglo, n’ingabo z’igihugu ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

Kugeza ubu abantu barenga 2,000 ni bo bivugwa ko bamaze gupfa kuva ubu bushyamirane bwadutse hagati mu kwezi kwa kane.

Hafi 1,100 muri bo biciwe mu ntara ya West Darfur mu murwa mukuru El Geneina nk’uko bitanganzwa na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri abo harimo na guverineri wa West Darfur, Khamis Abdullah Abakar wafashwe ku wa Gatatu n’abantu bitwaje imbunda, baramutwara, baramwica.

Mu itangazo ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu byasabye ko ubwicanyi buhagarara banasaba impande zombi kureka abakora ibikorwa by’ubutabazi kujya gufata imirambo y’abishwe kugirango abavandimwe babo babashyingure mu cyubahiro.

Umuvugizi w’ibi biro Ravina Shamdasani yavuze ko babwiwe n’abantu bashoboye guhungira muri Cadi ko ingabo za RSF zica zikanahohotera abasivili bahunga ku maguru. Abo bavuga ko, abibasiwe ari abagabo bo mu bwoko bwa Masalit.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa