skol
fortebet

ONU yatangaje ko Miliyoni 6.9 z’abaturage muri RDC zahunze intambara

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Mbere, wavuze ko ihohoterwa n’amakimbirane akabije byatumye umubare w’abahunga bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugera kuri miliyoni 6.9.

Sponsored Ad

France 24 yatangaje ko intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iba muri DRC ikomeje gukaza umurego.

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Impunzi n’Abimukira (IOM) wavuze ko abantu benshi bahunze ingo zabo ariko bakaguma ku mipaka ya DRC bakeneye ubufasha kugira ngo babone imibereho.

Ni mu gihe kandi amakimbirane akomeje kwiyongera ndetse n’ihohoterwa ryafashe intera muri DRC.

Nubwo hari ingabo z’akarere zigamije kubungabunga amahoro, kugeza ubu umutwe wa M23, umaze kwigarurira uduce twinshi mu Burasirazuba bwa Congo kuva mu 2021.

IOM (International Organisation for Migration) yavuze ko guhera mu Kwakira 2023, abantu bagera kuri miliyoni 5.6 bavanywe mu byabo aho babaga mu Ntara ya Kivu y’Iburasirazuba, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, na Tanganyika, na ho mu Majyaruguru ya Kivu abantu bagera kuri miliyoni bavanywe mu byabo kubera intambara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) rivuga ko abantu bagera ku 200 000 bahunze ingo zabo kubera imirwano yo kuva ku ya 1 Ukwakira, mu gace ka Rutshuru na Masisi mu majyaruguru ya Goma.

Ni mu gihe kandi Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zoherejwe kubungabunga amahoro muri DRC zageze muri icyo gihugu kuva mu 1999, zikaba zinengwa kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke ari na ko Leta ya Congo izisaba kuva kuri ubwo butaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa