skol
fortebet

OPERASIYO yahitanye ikihebe cyiyise Ben Laden muri Centrafrica

Yanditswe: Friday 14, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Kane umutwe wiyise La Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), watangaje ko ubabajwe n’urupfu rw’uwari umuyobozi wawo, “Gen Mahamat Tom, wiyitaga Ben Laden”.

Sponsored Ad

Itangazo CPC yasohoye rivuga ko yifuza ko habaho iperereza ryigenga kugira ngo hagaragazwe uburyo Ben Laden yishwemo.

Mahamat Tom yishwe tariki 10 Nyakanga, 2023, muri Km 10 hafi y’umujyi wa Sam-Ouandja, mu Mujyaruguru ashyira amajyepfo ya Central Africa Republic (Centrafrica).

Kuri iriya tariki nibwo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA) zatangaje ko umusirikare w’u Rwanda yishwe n’inyeshyamba.

CPC ivuga ko idashira amakenga itangazo ryasohowe na MINUSCA, ivuga ko ririmo ibinyoma no gushaka kwanduza isura y’uwo murwanyi wishwe.

Izi nyeshyamba zivuga ko Gen Mahamat Tom yishwe n’itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda bamusanze mu isambu ye, aho yakoreraga ibikorwa by’ubuhinzi.

Umudepite witwa Abdel Karim Nabya, ukomoka mu mujyi wa Sam Ouandja, (niho haheruka kugwa umusirikare w’u Rwanda), na Minisitiri w’Ubutabera, Djoubaye Abazen bashyizwe mu majwi ko batanze amakuru yahoo Gen Mahamat yari yihishe.

CPC zivuga ko Mahamat yabaga mu gace kitwa Sikikede, kandi ko yagize uruhare mu kurekura abasirikare 23 ba Centrafrica (FACA) bari bafashwe bugwate mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uriya Depite witwa Abdel Karim Nabya ngo yari yabanje gusura Gen Mahamat Tom mu isambu ye, yamwigizeho inshuti kandi “ngo yari agamije kumenya neza aho aherereye.”

CPC ivuga ko itigeze igaba ibitero ku ngabo za MINUSCA ziri muri kariya gace.

Ikinyamakuru Le Corbeau cyo muri Centrafrica kivuga itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda ryagabye kiriya gitero mu gicuku, ryavuye mu mujyi wa Sam Ouandja ahagana saa saba (01h00 a.m) riri kumwe n’abantu bariyobora mu nzira, zigera aho uriya murwanyi yiciwe ku isaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m).

Abarindaga Gen Mahamat ngo babanje kwirwanaho, ariko umwe muri bo araraswa arapfa, undi arakomereka, undi afatwa ari muzima.

Gen Mahamat ngo yaje kwicwa na we inyeshyamba zivuga ko “abasirikare ba MINUSCA bamwambitse impuzankano ya gisirikare” ngo bigaragare ko yari ku rugamba kandi barasanze yambaye imyambaro isanzwe.

Inyeshyamba za CPC kandi zivuga ko umurambo w’uwari umuyobozi wazo wafashwe amashusho, ibyo ngo bikaba bibabaje.

Kugeza ubu ntabwo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica zari zatangaza ibyabaye mu gihe uriya murwanyi yapfaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa