skol
fortebet

OTAN iritegura intambara n’Uburusiya buramutse buteye Ukraine

Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’ubutabarane w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, urimo urohereza abasirikare benshi n’ibikoresho by’intambara mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi mu rwego rwo kwitegura guhangana n’Uburusiya buramutse buteye Ukraine.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yategetse abasirikare be 8.500 bari imbere mu gihugu kwitegura guhita bahaguruka igihe icyo ari cyo cyose bajya mu Burayi bw’uburasirazuba.
Bazaba basanga abandi ibihumbi Amerika isanganywe mu (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’ubutabarane w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, urimo urohereza abasirikare benshi n’ibikoresho by’intambara mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi mu rwego rwo kwitegura guhangana n’Uburusiya buramutse buteye Ukraine.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yategetse abasirikare be 8.500 bari imbere mu gihugu kwitegura guhita bahaguruka igihe icyo ari cyo cyose bajya mu Burayi bw’uburasirazuba.

Bazaba basanga abandi ibihumbi Amerika isanganywe mu Burayi, bakambitse cyane cyane mu Bwongereza no mu Budage.

Ubufaransa burateganya kohereza abasirikare amagana muri Roumania,Esipanye, Ubuholandi n’Ubudage na bo barategura kohereza abasirikare, indege n’amato by’intambara. Mu cyumweru gishize, Danemark yohereje indege zirwana enye zo mu bwoko bwa F-16. Zicumbitse mu gihugu cya Lituwaniya.

Ubwongereza boherereje Ukraine ibisasu 2.000 birasa ibimodoka bya rutura by’intambara bita tanks mu Cyongereza cyangwa chars mu Gifaransa. Muri iki cyumweru, buzakuba kabiri umubare w’abasirikare bufite mu Burayi bw’uburasirazuba, ku buryo bazarenga 1.100.

Abasirikare ba OTAN barimo bajya mu burasirazuba bw’Uburayi barahasanga abandi bagera ku 5,000 b’imbanzirizakubanza basanzwe bari muri Esitoniya, Letoniya, Lituwaniya na Polonye kuva mu 2014.

Hagati aho, inzira ya dipolomasi na yo irakomeza. Uyu munsi, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Uburusiya, Sergey Lavrov, na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, baraganira uyu munsi kuri telefone, nyuma y’inama yabo yo ku itariki ya 21 y’ukwezi gushize i Geneve mu Busuwisi.

Naho minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, uyu munsi araganira na Perezida Volodymyr Zelenskiy i Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine. Arategenya kandi kuganira kuri telefoni na perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, muri iyi minsi.

Ejo kuwa mbere, perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, nawe yaganiriye na mugenzi we Putin kuri telefone.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa