skol
fortebet

OTAN yibwe amakuru avuga uburyo bakora misile zifashishwa mu kurwanyaUburusiya

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

OTAN irimo guperereza amakuru yibwe y’uko bakora misiles

Sponsored Ad

OTAN irimo guperereza amakuru yibwe y’uko bakora misiles

Biravugwa ko ayo makuru yibwe n’aba-hackers, ubu akaba akomeje kugurishwa ku mbuga nkoranyambaga hirya nohino.

Ishyirahamwe ry’ubwirinzi bwa gisirikare rihuje ibihugu by’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Uburayi na Amerika (NATO/OTAN) ririmo kugenzura ingaruka zo kuba hari amakuru y’ibanga rya gisirikare yibwe arimo kugurishwa n’aba-hackers kuri internet.

Aya makuru arimo inyandiko shingiro z’uko bakora intwaro zirimo gukoreshwa n’inshuti za OTAN mu ntambara yo muri Ukraine.

Aba-hackers barimo kugurisha izo nyandiko nyuma y’uko bazibye ku ruganda runini rukora itwaro Iburayi.

Uru ruganda, MBDA Missile Systems, rwemeye ko amakuru yarwo ari mu birimo kugurishwa ariko ruvuga ko nta n’amwe y’ibanga arimo.

Uru ruganda mpuzamahanga, rufite ikicaro mu Bufaransa, ruvuga ko amakuru yarwo yibwe akuwe ku cyuma kibika amakuru (external hard drive), kandi ko rurimo gukorana n’abategetsi mu Butaliyani, aho kwiba ayo makuru byabereye.

Biravugwa ko iperereza ririmo kwibanda kuri umwe mu bagurisha ibikoresho kuri iki kigo MBDA.

Mu itangazo, umuvugizi wa NATO yagize ati: “Turimo kwiga ibivugwa ko hari amakuru yibwe MBDA. Nta kitwereka ko hari network ya NATO yaba yahungabanyijwe.”

Abanyabyaha bo kuri internet, bari gukorera ku miyoboro yo mu Bwongereza no mu Burusiya, barimo kugurisha 80GB z’amakuru yibwe kuri Bitcoin 15 (ni agera kuri miliyoni 22 Frw) kandi bavuga ko bamaze kuyagurisha kuri umwe mu baguzi batazwi.

Mu kwamamaza aya makuru bibye, aba-hackers bavugaga ko bafite “amakuru y’ibanga ku bakozi ba kompanyi nyinshi bakoze ku mishinga ya gisirikare y’ibanga”, hamwe n’ “inyandiko z’imbata(design), ibishushanyo, amafoto, video, amasezerano, n’ubutumwa bandikiranye n’izindi kompanyi”.

Urugero rw’aya makuru rwa 50MB aba ba-hacker bereka abaguzi ku buntu na BBC yabonye, rurimo amakuru yiswe “AGENEWE NATO GUSA”, “NI AYA NATO”, na “Amakuru atari ibanga arinzwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa