skol
fortebet

PAM yahagaritse ibikorwa byayo muri Sudani

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mPunzi PAM , ryaraye ritangaje ko rihagaritse ibikorwa byaryo byose by’agateganyo muri Sudan.

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mPunzi PAM , ryaraye ritangaje ko rihagaritse ibikorwa byaryo byose by’agateganyo muri Sudan.

Ni nyuma y’aho Abakozi batatu ba PAM biciwe mu guhangana kw’igisirikare cy’igihugu n’abaparakomando bo muri Rapid Support Forces, RSF.

Cindy McCain,ukuriye PAM muri Sudan yavuze ko bafite umuhate wo gufasha abaturage ba Sudan bugarijwe n’ubukene no kubura ibyo kurya, ariko kandi ngo ntibashobora kubikora nta mutekano bahabwa.

Abakozi batatu ba PAM barishwe, abandi babiri barakomereka mu mirwano yabereye I Kabkabiya muri Darfur y’amajyepfo. Icyakora PAM yirinze gutangaza ibihugu abishwe bakomokamo.

McCain yavuze kandi ko bigoye ko abakozi babo bakora neza nyuma y’aho indege ya ONU isagariwe iri ku kibuga cy’indege cy’i Khartoum.

Kurwanira ubutegetsi hagati y’igisirikare cya Sudani n’abaparakomando bo mu mu mutwe wa RSF bimaze guhitana ubuzima bw’abasivile 56 n’abakomeretse bagera kuri 595, barimo n’abarwanyi.

Intambara yatangiye ku wa gatandatu hagati y’Abasirikare bashyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’iy’abitwa Rapid Support Forces (RSF) bayobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti.

Ni ubwa mbere ayo matsinda y’abasirikarea asubiranyemo kuva mu 2019 igihe bafatanyaga gukura ku butegetsi Omar Hassan al-Bashir wari perezida w’icyo gihugu.

Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa