skol
fortebet

Perezida Biden watunguranye aha Ukraine intwaro “zitemewe ku rugamba” yasuye Ubwongereza

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida wa America, Joe Biden yageze mu Bwongereza, akaba ari i Burayi yitegura inama y’umuryango wa Nato/OTAN izabera muri Lithuania muri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Icyemezo cya Perezida Biden cyo guha Ukraine intwaro zitwa “Cluster Bombs” cyanenzwe bikomeye n’ibihugu bicuditse na America, birimo Canada, Ubudage, Espagne n’ibindi.

Cluster Bombs bivugwa ko aho zitewe zihasiga utu bombe duto duto tudahita duturika, bigatuma akenshi zica abaturage b’abasivile.

America ivuga ko yatanze ziriya ntwaro kubera ko ububiko bwa Ukraine bwari busigayemo ubusa.

Indege ya Perezida Biden yahagaze ku kibuga cy’indege Stansted Airport kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere, Biden aragirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak bigaruka ku ngingo zinyuranye zirimo n’intambara yo muri Ukraine.

Minisitiri w’intebe, Sunak ntabwo yahise anenga icyemezo cya America, Perezida Biden yatangaje ku wa Gatanu kijyanye no guha Ukraine ziriya Cluster Bombs.

Ku wa Gatandatu ariko Sunak yavuze ko Ubwongereza buri mu bihugu 123 ku isi byasinye amasezerano yo guca burundu “Cluster Munitions”, hari ajyanye no guhagarika ikorwa ryazo, n’ikoreshwa ryazo.

America ivuga ko nubwo yemereye Ukraine iziriya ntwaro “cluster bombs”, yabanje kumvikana na yo ko igisirikare cyayo kitazazirasa ku butaka bw’Uburusiya, cyangwa mu mijyi ituwe cyane.

Biteganyijwe ko muri uru rugendo, Perezida Biden azanahura n’Umwami w’Ubwongereza, Charles III.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa