skol
fortebet

Perezida Biden yemeje ko misile Koreya ya ruguru yagerageje ’atari ubushotoranyi’

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko adafata nk’ubushotoranyi igerageza ryakozwe na Koreya ruguru ry’ibisasu bya misile biterwa mu ntera ngufi.

Sponsored Ad

Ni ryo gerageza rya mbere ry’ibyo bisasu Koreya ya ruguru ikoze kuva Perezida Biden yagera ku butegetsi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Perezida Biden yongeyeho ko abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo y’Amerika bavuze ko ibyo Koreya ya ruguru yakoze ari "ibintu bisanzwe".

Bivugwa ko mu mpera y’icyumweru gishize Koreya ya ruguru yateye ibisasu bitari ibyo mu bwoko bwa ’ballistic’, ibyo bikaba bitanyuranyije n’imyanzuro y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Ibyo byabaye nyuma yuko Koreya ya ruguru inenze Amerika na Koreya y’epfo kubera ko byakoreye hamwe imyitozo ya gisirikare.

Binabaye kandi mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Biden bukomeje kugerageza kugirana umubano na Koreya ya ruguru.

Igeragezwa ry’ibyo bisasu - ryatangajwe bwa mbere n’ibitangazamakuru byo muri Amerika - ubu ryanemejwe n’abategetsi b’Amerika na minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo.

Koreya y’epfo yavuze ko misile ebyiri ziyoborwa zatewe mu nyanja ya ’Yellow Sea’ mu rukerera rwo ku cyumweru zivuye mu mujyi wa Onchon muri Koreya ya ruguru.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku wa kabiri nijoro, Bwana Biden yagize ati: "Twamenye ko nta cyahindutse".

Abajijwe niba afata iryo gerageza ry’ibisasu nk’ubushotoranyi, yavuze ati: "Oya, nkuko minisiteri y’ingabo ibivuga, ni ibintu bisanzwe. Nta gashya kari mu byo bakoze".

Imyanzuro y’akanama k’umutekano ka ONU ni yo yavuyemo ibihano bikomeye byafatiwe Koreya ya ruguru. Biyibuza gusa kurasa intwaro ziteye inkeke, nk’ibisasu bya ’ballistic’.

Umunyamakuru wa BBC Laura Bicker uri i Séoul muri Koreya y’epfo avuga ko ikintu cy’ingenzi ubu Amerika n’inshuti zayo barimo kwibandaho ari isuzuma riri hafi kuba rya politike ijyanye na Koreya ya ruguru.

Ibihano yafatiwe bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, ndetse n’inama eshatu zahuje uwari Perezida w’Amerika Donald Trump n’umukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un, byananiwe kubuza iki gihugu gukora intwaro nyinshi kurushaho kandi mbi cyane za nikleyeri, nkuko uyu munyamakuru akomeza abivuga.

Yongeraho ko rero bishoboka cyane ko Perezida Biden yaba arimo kwirengagiza iri gerageza rya misile kubera impamvu isobanutse - hari ikibazo gikomeye kurushaho kimutegereje.

Leta y’Amerika iherutse kuvuga ko imaze ibyumweru igerageza kuvugana na Koreya ya ruguru mu rwego rwa dipolomasi.

Koreya ya ruguru kugeza ubu ntiremera ko Perezida Biden ari we uri ku butegetsi, kandi ibi bihugu byombi bikomeje kurebana ay’ingwe kubera gahunda ya nikleyeri ya Koreya ya ruguru n’iy’ibisasu bya ’ballistic’.

Mu gihe cyo kwiyamamaza kwe, Bwana Biden yavuze ko Bwana Kim ari "icyihare", anavuga ko Koreya ya ruguru igomba kwakwa intwaro za nikleyeri mbere yuko Amerika na ONU biyidohorera ibihano byo mu rwego rw’ubukungu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa