skol
fortebet

Perezida Museveni yagiriye inama RDC ku cyo yakorera M23

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni,yavuze ko Leta ya Kongo ikwiriye kwicara ku meza ikaganira n’umutwe wa M23 wongeye gutangiza intambara muri Gicurasi uyu mwaka.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,Perezida Museveni yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yo muri Kongo nka ADF ikomoka muri Uganda, FDLR yo Rwanda na RED-Tabara yo mu Burundi,itazemera gutaha ku neza.
Yahishuye icyo izakorerwa ati "Tuzabahatiriza".
Yavuze ko imitwe 120 iba mu burasirazuba wba RDC ’ikomeje kongera imbaraga hariya." (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni,yavuze ko Leta ya Kongo ikwiriye kwicara ku meza ikaganira n’umutwe wa M23 wongeye gutangiza intambara muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,Perezida Museveni yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yo muri Kongo nka ADF ikomoka muri Uganda, FDLR yo Rwanda na RED-Tabara yo mu Burundi,itazemera gutaha ku neza.

Yahishuye icyo izakorerwa ati "Tuzabahatiriza".

Yavuze ko imitwe 120 iba mu burasirazuba wba RDC ’ikomeje kongera imbaraga hariya."

Yakomeje agira ati "Kuri M23,ni igice kimwe cy’imitwe y’abanyekongo nka Mai Mai,CODECO,..."

Yakomeje avuga ko imitwe y’abanyekongo ikwiriye kuganirizwa.

He said that over 120 of local groups operating in eastern Congo “came up because of the vacuum of power there.”

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yafatiwe mu nama ya Luanda yahuje abakuru b’ibihugu mu Ugushyingo,umutwe wa M23 watangiye kuva mu bice wafashe mu ntara ya Kivu ya ruguru birimo Kibumba ndetse M23 yavuze ko yabikoze "mu rwego rwo gushaka amahoro".

Iyi nama yasabye imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa RDC kumanika amaboko yarangiza igasubira iwabo nta mananiza.

Icyakora,Perezida Museveni yavuze ko hari imitwe itazabyemera.Ati "imitwe nka ADF ntabwo izaza mu mahoro.Tuzabahatiriza."

Museveni yavuze ko igihe ADF yahirahiraga ikinjira muri Uganda iciye ahitwa Ntoroko bayihaye isomo rikomeye.Ati "Mwabonye ibyabayeho,umutwe wose twarawurimbuye".

Yakomeje avuga ko bashishikarije RDC kuganira n’imitwe y’amahanga iri ku butaka bwayo.ATI "twasabye leta ya Kongo kuganira nabo bakagaruka mu mahoro bagasubira mu buzima busanzwe ariko nibabyanga tuzakoresha imbaraga."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa