skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yasabye ikintu gikomeye Imbonerakure

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye,yasabye Imbonerakure kongera uruhare rwabo mu gucunga imipaka y’igihugu by’Umwihariko mu masaha ya nijoro.

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize,uyu mukuru w’igihugu yitabiriye umunsi mukuru wahariwe urubyiruko rw’imbonerakure bise «Imbonerakure day»rwegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi,CNDD-FDD.

Perezida Ndayishimiye yasabye Imbonerakure kongera ibikorwa byo kurinda umutekano nijoro kugira ngo umwanzi ntavogere imbibi z’uburundi.

Ikinyamakuru Sos Médias Burundi cyavuze ko ari imbere y’ibihumbi by’imbonerakure, n’abandi barwanashyaka ba CNDD-FDD, abategetsi b’igihugu hamwe n’abaserukiye amashyaka yabo yo mu bindi bindi bihugu bya Afrika, Perezida Ndayishimiye yagize ati :"Igihugu kiracunzwe kuko dufite imbonerakure. Utabyemera azaze kuvogera imbibi zacu. Azatubona."

Yongeyeho ati :"Imbonerakure zishobora gucunga akantu kose gasohotse imipaka. Nta n’umwe ushobora kuzica mu rihumye.Mbasabye gukomeza kuba maso kuko ahari Imana na shitani niho aba ari. Imbonerakure itaba maso nijoro ntiba ikwiye kwitwa iryo zina."

Perezida Ndayishimiye yamaganye ibihugu bikomeye ku isi nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubumwe bw’Uburayi kuba byarangije ishusho y’urubyiruko rw’imbonerakure kuko ngo banze ko u Burundi buvogerwa kandi bakananga ko haba iyicwa ry’Abarundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa