skol
fortebet

Perezida Putin yarokotse igitero yari agabweho Ukraine bamaze igihe bahanganye

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byemeje ko iki gihugu cyahanuye drones ebyiri zoherejwe na Ukraine ku rugo rwa Perezida Vladimir Putin, bikekwa ko icyo gitero cyari kigambiriye kumuhitana.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyageragejwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje guhangana mu ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022.

Itangazo rya Kremlin ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi 2023, rivuga ko Ukraine yari yohereje drones ebyiri.

Rikomeza riti "Kubera ibyemezo byafashwe ku gihe n’igisirikare hamwe n’inzego zidasanzwe zikoresheje intwaro z’ikoranabuhanga, izo drones zarashwe. Ibice byashwanyutse byanyanyagiye mu ifasi ya Kremlin, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo hagire ikintu cyangirika."

U Burusiya bwatangaje ko buteganya kuza gusubiza kuri iki gitero mu gihe cya ngombwa.

Bwamaganye iki "gikorwa cy’iterabwoba cyari cyateguwe kandi kigambiriye ubuzima bwa Perezida w’u Burusiya, cyabaye mbere y’Umunsi w’Intsinzi n’imyiyereko yo ku wa 9 Gicurasi izitabirwa n’abashyitsi b’abanyamahanga."

Victory Day ni umunsi ukomeye wizihizwa ku wa 9 Gicurasi, hibukwa intsinzi y’Ubumwe bwa Soviet ku Budage bwayoborwaga n’Abanazi, mu 1945.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko iki gitero cyabaye mu gihe Perezida Putin ari hanze ya Moscow, aho yanahuye na Guverineri w’agace ka Nizhny Novgorod. Gahunda ye ngo yayikomeje, nta cyahindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa