skol
fortebet

Perezida Samia yasabye ikintu gikomeye abahuye n’ibiza

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yavuye mu nama ya COP 28 mu buryo bwihuse, kubera ibiza byibasiye igihugu cye,asura abo byagizeho ingaruka aho yabasabye kwimuka.

Sponsored Ad

Perezida Samia yasuye umujyi wa Katesh wibasiwe n’ibiza by’imyuzuye byahitanye abantu 76, aha ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo muri ibi biza.

Iyi myuzure yibasiye aka gace ka Katesh gaherereye mu majyaruguru ya Tanzania, yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize, iteza inkangu n’imyuzure.

Perezida w’iki Gihugu, Madamu Samia Suluhu Hassan ubwo yasuraga abaturage bo muri aka gace, yavuze ko ibyabaye ari ukubyihanganira.

Yagize ati “Ibibyabaye ni imigambi y’Imana kandi ntituzi icyo yari igambiriye. Icyo dusabwa ni ukubyakira no gushima kuko tutakitotombera Imana.”

Yakomeje abihanganisha, ababwira ko ibyago byababayeho atari ibyabo gusa ahubwo ko ari iby’Igihugu muri rusange.

Ati “Mwihangane cyane ku byabaye, nahisemo kuza ngo mpagere kuko biba sinari mu Gihugu. Ibi byabaye si ibyanyu gusa ni iby’Igihugu cyose.”

Yakomeje avuga ibiza nk’ibi byanabaye umwaka ushize, bityo ko bikwiye gutuma abantu bafata ingamba, ku buryo abatuye mu bice by’amanegeka bagomba kubyimukamo.

Yagize ati “Ibi byabaye bidusigire isomo, twimuke mu duce twaduteza ibibazo by’umwihariko ahantu hose hari amazi menshi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa