skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yahishuye umubare w’abacancuro bari gufasha FARDC ku rugamba

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye na France 24 hamwe na RFI cyasohotse kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, yemeje ko biteguye kurwana n’u Rwanda ndetse ko hari abacancuro bari kuyifasha ku rugamba.

Sponsored Ad

Perezida Tshisekedi yongeye guhamya ko umuryango mpuzamahanga wanze gufatira u Rwanda ibihano, kandi ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo, ngo ibibazo bizakemuka binyuze mu ntambara.

Perezida Tshisekedi yemeye ko bamaze kubona ko hakenewe kongerwa ingufu mu nzego zishinzwe kurinda umutekano w’igihugu, hazanwe ingabo zivuye mu bigo byigenga bizobereye mu ntambara no gucunga umutekano kugira ngo bongere ingufu mu rugamba rugiye kumara imyaka ibiri.

Perezida Tshisekedi yemeye ko hari abacanshuro bari gufasha FARDC gusa ntiyavuze niba ari aba Agamilla bavuzwe kera muri RDC ko aribo barwana n’umutwe wa M23.

Ati “Ni ukugira ngo twongerere ingufu ingabo! Ni abahanga barimo ababaye mu mitwe idasanzwe y’ingabo n’abacomando, rero bafite inshingano zo kongerera ubushobozi ingabo za Leta mu bihe by’intambara aho urugamba rubera. Barwana ku ruhande rwacu birumvikana. Bagera ku 1000.”

Aba bacanshuro kuva bagera mu Burasirazuba bwa RDC, bagaragaye ku kibuga cy’imirwano bafatanya n’ingabo za FARDC, ndetse bamwe muri bo bahasiga ubuzima.

Gusa Tshisekedi yabaye nk’uwisama yasandaye avuga ko baba bari ku rugamba ariko bari guhugura ingabo za Leta, batarwana.

Yifashishije urugero rw’umutoza mu mupira w’amaguru ati “Bari ku rugamba baha amasomo abasirikare. Ese umutoza wa ruhago akina mu ikipe ye? Aba ari ku kibuga areba uko abakinnyi be bakina. Na bo barahari bigisha, ubundi bakareba uko ingabo zirwana.”

Perezida Tshisekedi uri gushakisha uko yakongera gutorerwa kuyobora RDC muri manda ya kabiri,yemeje ko nta kindi gisubizo cyaboneka hagati ya RDC n’u Rwanda uretse kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa