skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yavuye muri Ethiopia igitaraganya kubera kwikanga umutekano muke I Kinshasa

Yanditswe: Sunday 06, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse igitaraganya i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.
Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse igitaraganya i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.

Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari biteganyijwe ko inama y’uwo muryango isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

Perezids Tshisekedi agarutse mu gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya ari guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza, ANR kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru.

Ayo makuru yaguye mu matwi y’inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo.

François Beya yafatwaga nk’umwe mu bikomerezwa by’ubutegetsi bwa Tshisekedi dore ko yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Icyakora, Beya amaze iminsi yishishwa cyane na Tshisekedi kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ku butegetsi ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi isaha n’isaha.

JeunAfrique iherutse gutangaza ko Beya yari amaze iminsi atagishwa inama ku byemezo bikomeye bijyanye n’umutekano mu gihugu kuko atari akiri umwizerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa