Polisi ya Uganda yagize icyo ivuga ku Banyarwanda ifunga bya hato na hato

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 31 July 2018 Yasuwe: 3862

Polisi ya Uganda yavuze ko nta muntu n’umwe ifata imuhora kuba Umunyarwanda cyangwa imuhoye ubwoko bwe ahubwo ko buri muntu itaye muri yombi aba akurikiranyweho ibyaha.

Ibi byatangajwe mu gihe hasize iminsi havugwa gutabwa muri yombi kwa hato na hato kw’ Abanyarwanda baba muri Uganda, ibi bikaba byaratumye Leta y’ u Rwanda iburira Abanyarwanda bajya muri Uganda aho Minisitiri w’ ingabo mu Rwanda yababajije icyo bajya guhunahunayo.

Tariki 4 Nyakanga ubwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu ijambo rijyanye n’ umunsi mukuru wo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 24 yasabye ko serivisi Abanyarwanda batabona mu Rwanda bigatuma bajya kuzishakira hanze y’ imipaka y’ u Rwanda bazihererwa mu Rwanda ntibakomeze kwambuka imipaka.

Bamwe mu Banyarwanda bari muri Uganda ngo bahigwa n’inzego z’iperereza zo muri Uganda, urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare n’urwego rushinzwe umutekano wo mu gihugu hagati.

Mu cyumweru gishize inzego z’ umutekano muri Uganda zataye muri yombi Abanyarwanda 22. Umunyamakuru wa BBC yavuganye n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Emiliane Kayima, amusubiza ko Polisi ya Uganda nta muntu n’umwe ifata imuhoye ubwoko cyangwa ubwenegihugu, ngo abafatwa bose baba bakekwaho ibyaha.

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka nibwo umubano w’ u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi, icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko agatotsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda katewe n’igihugu cya Uganda cyagiye gifunga kikanakorera ibikorwa by’iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa abajyagayo mu bikorwa bitandukanye.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 12 batawe muri yombi kubera umuherwe washimutiwe muri...

Imwe mu nkuru zirimo kuvugwa cyane mu binyamakuru ni inkuru y’ umuherwe...
11 October 2018 Yasuwe: 1302 0

Abantu 7 hari ubwoba ko bishwe n’ umusozi waridutse muri Uganda

Mu karere ka Bududa mu burasirazuba bwa Uganda umusozi waridutse utaba...
11 October 2018 Yasuwe: 832 0

Umunyamakuru wa Washington Post ’yiciwe’ muri ambasade ya Arabie...

Umunyamakuru Jamal Khashoggi wandikiraga ikinyamakuru The Washington Post...
8 October 2018 Yasuwe: 1321 0

Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga wabuze ngo Ubushinwa bwamutaye muri...

Leta y’ u Bushinwa bwatangaje ko Umuyobozi wa Interpol, Meng Hongwei, wari...
7 October 2018 Yasuwe: 1108 0

Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga agiye kumara ibyumweru 2 aburiwe...

Meng Hongwei, umukuru wa polisi mpuzamahanga Interpol, yaburiwe irengero...
6 October 2018 Yasuwe: 1383 0

Kwifotora "Selfie" bimaze guhitana abantu 259 mu myaka irindwi

Mu myaka 7 ishize abantu 259 nibo bamaze gupfa bagerageza kwifata amafoto...
5 October 2018 Yasuwe: 2218 0