skol
fortebet

Polisi yaziritse umuturage ku modoka igenda imukurubana mu nzira ku manywa y’ihangu

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo muri Afrika y’epfo yababaje benshi kubera amashusho yagiye hanze agaragaza imodoka yabo ikurura mu muhanda umugabo bashinjaga ibyaha.

Sponsored Ad

Aya mashusho yafashwe ku mugoroba wo kuwa gatanu w’icyumweru gishize ahagana saa kumi n’ebyiri.

Bivugwa ko abapolisi bahambiriye ukuboko kwa Milosh Basson ku muryango w’inyuma w’iy’imodoka yabo kuko batekerezaga ko afite ibiyobyabwenge.

Abantu bake bo muri ako gace birukanse kuri iyo modoka ubwo yatangiraga gukurura uyu mugabo mu gace kegereye umujyi wa Cape Town.

Barimo bavuza induru kubera ibyakorerwaga uyu muturage, ndetse umuntu umwe yagerageza gufata ukuboko kwa Milosh.

Milosh yavuze ko yumva atameze neza kubera ibintu byinshi bibi yakorewe kuko mbere y’aho ngo yatewe urusenda mu maso.

Bivugwa ko uyu mugabo yatawe muri iyo modoka,yakomeretse kandi ava amaraso igihe kinini, mbere yo kuzanwa kuri polisi. Avuga ko aho ngaho, abapolisi bamukubise imigeri n’imigozi.

Milosh yabwiye SowetanLive ko afite ubwoba ko bashobora kumugirira nabi mugihe runaka.

Umunyamategeko Keegan Lasker yavuze ko yashoboye guhura n’umukiriya we nyuma ya saa yine z’ijoro kuri uwo mugoroba.

Ati’Imyenda ye yari yuzuyeho amaraso.’ Yavuze ko byamugaragarije ko adashobora gufasha uwo muntu ku wa gatanu kuko yafatwaga nabi n’abapolisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa