skol
fortebet

Putin yiteguye gutangaza ko intara za Ukraine yigaruriye zibaye ize

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri, nibwo biteganijwe ko amatora ari kubera mu turere twa Ukraine turi mu maboko y’Uburusiya asozwa.

Sponsored Ad

Ni amatora ubutegetsi bwa Kyiv n’inshuti zabwo mu burengerazuba bafata nk’amanyanga y’Uburusiya.

Intara za Donetsk na Luhansk mu burasirazuba, na Kherson na Zaporizhzhia mu majyepfo ziri muri ano “matora ya kamarampaka” yatangiye ku wa 23 akaba yitezwe kurangira kuri uno wa 27 Nyakanga (9) 2022.
Abanyagihugu bahamagarirwa kwemeza cyangwa guhakana nimba bakwiye kwegukira Uburusiya.

Abategetsi ntibagenzura byuzuye intara n’imwe muri izi, ariko ibi ntibibabuza gutangaza ko abantu bayitabiriye ku bwinshi kandi ko abanyagihugu bifuza kwegukira Uburusiya.

Mu misi y’amatora ine ishize, abategetsi baherekejwe n’abarinzi bafite intwaro bazengurutse urugo ku rundi bategeka abantu gutora.

Uyu munsi abanyagihugu babarirwa muri miriyoni enye muri izo ntara basabwa gushyika ku biro by’amatora kugira ngo batore, maze bemeze cyangwa bahakane umugambi wo kwegukira Uburusiya.

Kuri Ukraine, aya matora ya kamarampaka asobanura ko ibiganiro by’amahoro n’Uburusiya ari ikintu kitagishobotse.

Mu gihe Uburusiya bwakwigarurira burundu izi ntara zigize ibice15% bya Ukraine yose, bishobora gutuma iyi ntambara igera ku rugero rushyashya kandi ruteye ubwoba, aho Moscou yafata ko igitero icyo ari cyo cyose Ukraine yakora ishaka kuzibohoza cyaba ari ukuvogera ubutaka bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa