skol
fortebet

Qatar ivuga ko amahirwe y’agahenge muri Gaza arimo kugabanuka

Yanditswe: Monday 11, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Qatar yavuze ko gutera ibisasu kwa Israel "kurimo kugabanya amahirwe" yuko habaho akandi gahenge.

Sponsored Ad

Mu nama mu murwa mukuru Doha, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko Qatar izakomeza umuhate wayo wo kotsa igitutu impande zombi kugira ngo habeho agehenge.

Iki gihugu cyo mu Kigobe cy’Abarabu cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje ku gahenge kamaze icyumweru kabaye mu mpera y’Ugushyingo (11), katumye bamwe mu bashimuswe barekurwa.

Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko "intambara irarimbanyije".

Yavuze ko mu minsi ya vuba aha ishize, "abaterabwoba ba Hamas babarirwa muri za mirongo" bishyikirije ingabo za Israel, kandi ko bari "barimo gushyira intwaro hasi bakishyikiriza abarwanyi b’intwari bacu".

Yagize ati: "Iyi ni intangiriro y’iherezo rya Hamas."

Avuze ayo magambo mu gihe amakuba ajyanye n’imibereho muri Gaza akomeje guhuhuka.

Ku cyumweru nyuma ya saa sita z’amanywa, ikigo cy’ubuzima cya Gaza kigenzurwa na Hamas cyavuze ko Abanye-Palestine hafi 18,000 ubu bamaze kwicwa.

Mu butumwa bw’amajwi ryahaye igitangazamakuru Al Jazeera, ishami rya gisirikare rya Hamas ryavuze ko agahenge k’igihe gito "kagaragaje kwizerwa kwayo", kandi ko nta bandi bashimuswe bazarekurwa keretse Israel igiye mu biganiro.

Muri ubwo butumwa, umuvugizi wa Hamas Abu Ubaida yanavuze ko abarwanyi ba Hamas bashenye byuzuye cyangwa by’igice imodoka za gisirikare 180 za Israel ndetse ko bishe "umubare munini" w’abasirikare ba Israel, kandi ko Hamas ikirimo gukubita Israel, kandi "ibigiye kuza birushijeho cyane".

Muri iyo nama y’i Doha, Philippe Lazzarini, umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi z’Abanye-Palestine (UNRWA), yavuze ko Gaza yahindutse "ukuzimu kwo ku isi" kandi ko "mu by’ukuri ni byo bintu bibi cyane nigeze nabona".

Undi wavuze muri iyo nama ni Minisitiri w’intebe wa Palestine Mohammad Shtayyeh, wavuze ko Israel "ntikwiye kwemererwa gukomeza guhonyora amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu", anasaba ko amahanga ayifatira ibihano.

Shtayyeh ahagarariye Palestinian Authority, umuryango ukorera muri West Bank, kandi utandukanye n’ubutegetsi bwa Hamas bukorera muri Gaza.

Mu gihe iyo nama yabaga i Doha, mu majyepfo ya Gaza imirwano ikaze yakomezaga.

Umujyi wa Khan Younis, aho hantu abantu basabwe kwerekeza ngo bahunge imirwano yo mu majyaruguru, ubu urimo kuraswaho ibisasu byinshi. Israel irimo gusaba abasivile kuva rwagati muri uwo mujyi wo mu majyepfo.

Avugana na BBC News, umuvugizi wo ku rwego rwo hejuru wa leta ya Israel, Mark Regev, yavuze ko hagiye kubaho "imirwano igoye" mu mujyi wa Khan Younis, anashishikariza abasivile "kujya mu duce dutekanye". Ku mugoroba wo ku cyumweru, imodoka z’ibifaru za Israel zageze rwagati muri uwo mujyi.

Abasivile bari muri uwo mujyi bafotowe barimo gukusanya imirambo ndetse bari no mu kiriyo (icyunamo) cy’abo mu miryango yabo biciwe mu mirwano.

Abajijwe uko ibintu bimeze mu duce Israel ivuga ko dutekanye, Regev yavuze ko igihugu cye cyakoze uko gishoboye kose mu kugerageza kubungabunga ubuzima bw’abasivile.

Abasivile bo muri Gaza mbere bari bagiriwe inama yo kwerekeza mu "gace gatekanye" ka al-Mawasi. Aka gace, gafite ubuso bwa kilometero kare 8.5, gafite inyubako nkeya, ndetse ahanini kagizwe n’ubutaka bw’umusenyi n’ubwo guhingamo.

Hagati aho, Israel ikomeje ibikorwa bya diplomasi mu mahanga, yamagana inshuti zayo ku kudashyira hamwe.

Ubwo yahaga amakuru guverinoma ye, Netanyahu yagize ati: "Ku ruhande rumwe ntushobora gushyigikira irandurwa rya Hamas, nuko ku rundi ruhande ngo utwotse igitutu ngo turangize intambara, ibyatuma iryo randurwa rya Hamas ritabaho."

Yabivuze hashize iminsi ibiri ibihugu 13 mu Kanama k’Umutekano ka ONU bishyigikiye umwanzuro usaba ko hahita habaho agahenge, Amerika ikoresha ububasha bwayo irawanga (ibizwi nka ’veto’), naho Ubwongereza burifata mu gutora kuri uwo mwanzuro.

Israel yanahakanye ibyavuzwe na Lazzarini, umukuru wa UNRWA, ko Israel irimo kugerageza guhatira Abanya-Gaza kuva muri ako karere bakajya mu Misiri - ikintu cyatangajwe mbere mu bitangazamakuru byo muri Israel.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima na ryo ryafashe ingamba idasanzwe yo gutora umwanzuro usaba ko abaganga n’ibikoresho byabo bemererwa aka kanya kugera muri Gaza, umukuru w’uwo muryango mbere yari yavuze ko uko ibintu bimeze muri Gaza ari "amakuba".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa