skol
fortebet

Raporo y’Impuguke za L’ONU yashyize abagenerari 2 ba RDC ku rutonde rw’abakorana na FDRL

Yanditswe: Monday 19, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje amazina y’abasirikare bakuru mu ngabo za Congo bari ku ruhembe rw’imikoranire yazo n’umutwe wa FDLR.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena ni bwo izi mpuguke zasohoye raporo igaragaza uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’indi nka yo zasohoye mu mwaka ushize wa 2022.

Imyanzuro ya nyuma y’iyi raporo Africa Intelligence yaboneye kopi, ivuga ko hagati y’Ugushyingo 2022 na Werurwe uyu mwaka, Ingabo za Congo Kinshasa zakomeje ubufatanye na FDLR mu ntambara impande zombi zimaze igihe zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo Kinshasa impuguke za Loni zagaragagaje nk’abari ku ruhembe rw’imikoranire ya FARDC na FDLR, harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa.

Izi mpuguke kandi zashyize mu majwi Lt Gen Franck Ntumba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu bya gisirikare.

Leta y’u Rwanda ishinja iya Congo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyihungabanyiriza umutekano.

Kinshasa ku rundi ruhande ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 batavuga rumwe.

Raporo ya ziriya mpuguke ivuga ko u Rwanda rwohereje Ingabo muri Congo mu rwego rwo kugerageza kwivuna abarimo Colonel Ruvugayimikore Protogène alias "Ruhinda" na Gen Pacifique Ntawunguka ’Omega’ bayoboye Igisirikare cya FDLR.

Ibitekerezo

  • Ubu se aba Tshisekedi ntabirenza ngo batazamuvamo!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa