skol
fortebet

Raporo ya UN yagaragaje uko umutekano wa RDC ugeze aharindimuka

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres ,yasohoye raporo igaragaza uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Congo mbere y’uko Misiyo ya Loni muri ako gace ka Congo (Monusco) ifata utwangushye igasoza urugendo rw’imyaka isaga 20 itavugwaho rumwe.

Sponsored Ad

Antonio Guterres muri iyi raporo y’amapaji 15 , avuga ko umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ukiri kure nk’ukwezi abishingiye ku mirwano irimo iya M23 na FARDC, ibice byinshi biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, imvugo z’urwango zishingiye ku moko, ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano za Congo ziri mu Burasirazuba mu guhangana nabyo.

Loni igaragaza ko nko muri Ituri, ubugizi bwa nabi bwiyongereye cyane nyuma y’aho ingabo zahakoreraga inyinshi zimuriwe muri Kivu y’Amajyaruguru ubwo M23 yatangizaga intambara. Byasize icyuho muri Ituri ku buryo mu duce nka Irumu na Djugu tugenzurwa n’iyo mitwe ku kigero cya 70%.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko kugeza ubu 28% by’abatuye Kivu y’Amajyaruguru na 39% muri Ituri bavuye mu byabo kubera umutekano muke.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’igihugu muri RDC ryiyongereyeh0 23% hagati ya 2021 na 2022, mu gihe nko muri Ituri honyine ubwo bugizi bwa nabi bwiyongereyeho 73%.Gusambanya abana byikubye kabiri hagati ya 2021 na 2022.

Ibi byose Loni igaragaza ko biteye impungenge ku migendekere myiza y’amatora, wongeyeho ubwizerane buke buri hagati y’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi.

Loni ishimangira ko ahazaza ha RDC n’umutekano muri icyo gihugu, hazamenyekana neza bitewe n’uko amatora azagenda kuko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa