skol
fortebet

Raport ya ONU igaragaza ko ingoma y’batalibani imaze kugwaho abaturage basaga 1000

Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri wavuze ko ibisasu bya bombe n’ibindi bitero bya gisirikare muri Afuganistani bimaze guhitana abasivili barenga igihumbi kuva Abatalibani bafashe ubutegetsi mu myaka hafi ibiri ishize.

Sponsored Ad

Imibare itangwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani yerekana ko abantu barenga 3700 bahutajwe n’izi mvururu, zigahitana abarenga 1000 hagati y’ukwezi kwa gatanu 2021 n’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka. Iki cyegeranyo kivuga ko abagore 92 n’abana 287 baguye muri izo mvururu.

Abarenga 700 bishwe n’ibisasu bitegwa nta kurobanura abo bigenewe, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu nsengero, mu mashuli no mu masoko.

Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani baravuga ko umutwe witwa Khorasan ufitanye imikoranire na leta ya kiyisilamu ari wo utega ibisasu nk’ibyo bikorwa n’abantu ku giti cyabo. Aba bakozi ba ONU bavuga ko umubare w’ibitero by’uyu mutwe w’iterabwoba byiyongereye kuva Abatalibani basubiye ku butegetsi i Kabul.

Ejo ku wa mbere abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani bavuze ko ubutegetsi bw’Abatalibani bukomeje kubuza abanyamakuru gutara no gutangaza amakuru ku bisasu byo muri ubu buryo kikomeje kwibasira abaturage.

Abo bakozi ba ONU bavuga ko babonye abanyamakuru bafatwa bagafungwa bidakurikije amategeko n’abagirirwa nabi kandi hakoreshejwe ingufu z’ikirenga byose bigamije kubabuza gutangaza inkuru nk’izi. Aba bakozi ba ONU baravuga ko imibare y’abicwa n’ibyo bisasu itangazwa n’ubutegetsi bw’Abatalibani akenshi iba atari iy’ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa