skol
fortebet

RDC:Abacuruzi bari gusenyerwa kubera imyiteguro yo kwakira Papa Francis

Yanditswe: Wednesday 18, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abacuruzi mu masoko amwe y’i Kinshasa,mu murwa mukuru wa DR Congo bagaragaje uburakari nyuma yo gusenyerwa aho bacururizaga mu kwitegura urugendo rwa Papa Francis mu mpera z’uku kwezi.
Abategetsi i Kinshasa bavuga ko bari gusukura imihanda ngo izabe icyeye mu gihe uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi azaba ahageze.
Bamwe mu bacururiza ku mihanda binubiye ko polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse n’ibimodoka bisenya mu kwirukana aba bacuruzi.
Bavuga kandi ko bamwe muri bo (...)

Bavuga kandi ko bamwe muri bo bahatakarije ibicuruzwa byabo.

Iyo mihanda iri ‘gutunganywa’ irimo Boulevard Lumumba, umuhanda mugari uva ku kibuga cy’indege, uzaberaho ibirori byo guha ikaze Papa i Kinshasa.

Ariko abacururiza ku mihanda barakajwe n’uko barimo kuvanwa ku ruhande rwayo n’ahandi hose mu murwa mukuru w’abaturage bagera kuri miliyoni 17.

Ubuzima bw’imiryango myinshi hano bucungira ku bucuruzi buciriritse bw’ibiribwa n’amafunguro atetse burimo ubukorerwa ku mihanda mu nzu ntoya ndetse n’abatembereza ibicuruzwa babyikoreye.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko barimo gukora ibi bikorwa ku mabwiriza y’abakuriye umujyi wa Kinshasa, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Gusa Victor Ntambwe umwe mu bapadiri ba Kiliziya i Kinshasa avuga ko abategetsi bakabaye barateguye uru ruzinduko neza kandi hakiri kare.

Asubirwamo na Reuters agira ati: “Byari ngombwa ko dutegereza ko Papa adusure ngo dukore ibi? Sinzi neza niba byari ngombwa ko dutegereza ko Papa adusura ngo dutangire gusukura imihanda no kwirukana abayicururizaho.”

Biteganyijwe ko Papa Francis agera i Kinshasa tariki 31 z’uku kwa Mutarama, mbere y’uko ahagera yohereje ubutumwa bwihanganisha imiryango y’abagizweho ingaruka n’igitero cyahitanye abantu barenga 10 bariho basenga mu mujyi wa Kasindi mu burasirazuba mu itorero ry’abaporotestanti.

Intumwa ya Papa i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko itazi ibyo bikorwa byo ‘gutunganya umujyi’ mu kwakira Papa, kandi ko nta ruhare ibifitemo.

Uwo avuga ko Vatican yasabye gusa ko kwitegura kwakira Papa Francis byakorwa mu buryo bushoboka “budakabya”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa