skol
fortebet

RDC:Abambaye imyenda ya gisirikare bishe umugore bashakaga kwambura/Umurinzi wa Perezida yasinze arasa umwana w’imyaka 10

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa mbere, 4 Nzeri 2024, mu karere ka Mabanga Sud, komini ya Karisimbi, habaye ubwicanyi bwakorewe umugore witwa Neema w’imyaka 26.

Sponsored Ad

Uyu mugore yarashwe n’abagabo bambaye imyenda ya gisirikare ahagana saa mbili z’ijoro, ubwo yangaga kubaha umufuka we yari afite.

Inama y’urubyiruko ya Karisimbi irasaba iperereza ryihuse kandi rifatika hagamijwe kumenya no guta muri yombi abakoze iki gikorwa kibi.

Perezida w’inama y’urubyiruko ya komini ya Karisimbi,Claude Rugo,yagize ati"Twababajwe cyane n’urupfu rwa Neema, rwatewe n’abagabo bambaye imyenda ya gisirikare mu gace ka Mabanga Sud, ku muhanda wa Bitwaiki.

Ubwo yari avuye mu bitaro ari kumwe na se, yarashwe inshuro nyinshi kubera gusa yanze kurekura uwo mufuka na telefone ye. Abaturage bazakomeza gukorerwa ihohoterwa nkiri i Goma kugeza ryari ?."

Byongeye kandi, ku wa kabiri, tariki ya 5 Nzeri 2024, habaye urundi rugomo rwakozwe n’umwe mu bagize ingabo zirinda Perezida.

Uyu wagaragaraga ko yari yasinze,yarashe umwana w’imyaka 10 mu karere ka Mapendo, komini ya Goma. Amakuru atugeraho avuga ko uyu mwana wahohotewe ari kuvurirwa mu bitaro bya Heal Africa i Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa