skol
fortebet

RDC: Abasivili bagera kuri 18 baguye mu mirwano yahuje FARDC na M23

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abasivili cumi n’umunani bishwe ku wa mbere mu gace ka Nyanzale, ahabereye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23 muri sheferi Bwito, muri teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru).

Sponsored Ad

Radio Okapi ivuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Werurwe muri iki gice cya DRC imirwano yari imeze nabi hagati y’izi mpande zombi.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, igice cya sheferi ya Bwito cyigaruriwe na M23.

Guturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje byumvikanye mu minota mike, ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo ku isaha yaho,kuri uyu wa kabiri, ku musozi wa Musumba ureba Nyanzale,nkuko byemejwe na sosiyete sivile muri Bwito.

Kubera iyo mpamvu,abaturage b’ahitwa Bwalanda bahunze ku bwinshi; mu gihe Nyanzale n’ahayikikije hambaye ubusa.Abantu barenga 2,000 bamaze guhunga.

Hagati aho, amasoko y’amakuru yavuze ko inyeshyamba zigaruriye umudugudu wa Kihondo,mu majyepfo ya Nyanzale, kuva ku wa mbere, zashyize ibirindiro byazo i Singa, nko mu kilometero uvuye Nyanzale rwagati.

Bongeraho ko ibisasu byarashwe n’abarwanyi mu baturage i Nyanzale muri iyi mirwano yabereye ku wa mbere, byateje impfu z’abasivili bari hagati ya 15 na 18, n’inkomere zigera ku icumi ndetse byangije ibirindiro by’ingabo za MONUSCO i Kihondo.

Ku ruhande rwa Mabenga, mu majyaruguru ya Kiwanja, ayo masoko yemeje ko kuri uyu wa kabiri hari ituze.

Aho muri Nyanzale niho hasanzwe hari ibiro bikuru bya Sheferi ya Bwito ndetse n’ibirindiro bikuru bya Wazalendo muri teritware ya Rutshuru.

Abajijwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, niba koko batakaje uwo mujyi, Jenerali Jerome Chico Tshitambwe wa FARDC, yemeje ayo makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa