skol
fortebet

RDC: Abarwanyi ba FLN bacitsemo ibice bararasana karahava

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano ihanganishije Abakiga n’Abanyenduga muri FLN imaze kugwamo abasirikare 20 ahitwa i Kirembwe (Miti) muri Kivu y’Amajyepfo.
Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru,kivuga ko ugiha amakuru uri muri Teritwari ya Fizi ,muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko kuva tariki ya 14 Nzeri 2022, hadutse imirwano mu misozi ya Sumbwe, Mwenga na Kirembwe ndetse no mu nkengero z’ishyamba rya Hewa Bora .
Intandaro yo kurasana n’uko igice cy’abarwanyi bavuga mu gace k’Amajyepfo y’u Rwanda (Nduga) kiyomoye (...)

Sponsored Ad

Imirwano ihanganishije Abakiga n’Abanyenduga muri FLN imaze kugwamo abasirikare 20 ahitwa i Kirembwe (Miti) muri Kivu y’Amajyepfo.

Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru,kivuga ko ugiha amakuru uri muri Teritwari ya Fizi ,muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko kuva tariki ya 14 Nzeri 2022, hadutse imirwano mu misozi ya Sumbwe, Mwenga na Kirembwe ndetse no mu nkengero z’ishyamba rya Hewa Bora .

Intandaro yo kurasana n’uko igice cy’abarwanyi bavuga mu gace k’Amajyepfo y’u Rwanda (Nduga) kiyomoye kuri Gen Habimana Hamada ukomoka mu Ntara y’Uburengerazuba mu gace k’urukiga mu cyahoze ari Gisenyi.

Abo barwanyi biyomoye kuri Gen Hamada bayobowe na Col Kishambongo barenga 140 bari mu nzira berekeza mu gace k’ikibaya cya Rusizi gihana imbibi n’u Burundi.Aba barwanyi bagizwe n’Abanyenduga bivugwako bakorewe ubukangurambaga na Gen Jeva Antoine ushaka kubiyomekaho,gusa abo barwanyi bakomeje kugenda batatanywa n’ibitero simusiga barikugabwaho n’umutwe wa CRAP ukuriwe na Col Mbandaka afatanyije na Mai Mai Rwesura.

Umuyobozi wa Sosiyeti Sivili mu gace ka Itombwe yabwiye Rwandatribune ko ubu imirwano iri kubera mu bice byahitwa Miti na Rubumba. Uyu Muyobozi kandi yavuze ko hari abasivili barenga 10 bamaze kugwa muri iyi mirwano ishingiye ku irondakarere ry’abakiga n,Abanyenduga.

Umutwe wa CNRD /FLN wavutse mu mwaka wa 2016,ushingwa na Lt Gen Wilson Irategeka wari umubyamanga mukuru muri FDLR. Ugizwe na bamwe mu bahoze ari Interahamwe na EX-FAR basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uyu mutwe wakunze kurangwamo amakimbirane ashingiye mu kurwanira ubutegetsi ndetse n’inda nini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa