skol
fortebet

RDC: Abasirikare 8 ba Loni bakurikiranweho gusambanya Abagore muri Nord Kivu

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare umunani ba MONUSCO batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Sponsored Ad

Itangazo ryo ku wa 11 Ukwakira 2023 ry’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC (MONUSCO) rivuga ko hafashwe ingamba zo guca burundu umuco wo kudahana.

Rigira riti “Izi ngamba z’ibanze zirimo guhagarikwa mu nshingano, gufungwa no kutemererwa kuva ku cyicaro gikuru kw’ingabo zikekwa kugeza habonetse andi makuru ku birego binyuze mu iperereza ryimbitse.’’

Associated Press (AP) yanditse ko iri tangazo ritigeze ritanga amakuru arambuye ku bakekwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ibitangazamakuru byatangaje ko nibura ingabo za MONUSCO umunani zahagaritswe, zinatabwa muri yombi.

Umwe mu bakozi ba Loni yabwiye AP ko ingabo zafashwe ari izo muri Afurika y’Epfo, zafungiwe mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gufatwa ziri kumwe n’indaya mu kabari katemewe kandi nyuma y’amasaha y’akazi.

Aba basirikare batawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023.

MONUSCO yamaganye cyane iyo myitwarire ivuga ko “idakwiye kuranga abakozi ba Loni.’

Iti “MONUSCO izakomeza guharanira ko abakozi bayo bubahiriza amahame abagenga kandi izakomeza kongera imbaraga mu kurinda no gushyigikira uburenganzira n’ubusugire bw’abahohoterwa.’’

Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uri mu manga ndetse imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abenegihugu n’iy’abanyamahanga ishingwa ubutitsa. Ubu habarurwa igera kuri 300 kandi umubare munini iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yonyine.

Iyi mitwe na yo ishinjwa ibyaha bitandukanye by’intambara birimo iby’ubwicanyi ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kuva mu 2022, MONUSCO imaze imyaka 25 yoherejwe muri RDC, yakunze kwamaganirwa kure ko ntacyo ikora ngo ihoshe ibyo bibazo bimaze kuba karande.

Mu Ukuboza 2022 ni bwo Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda y’umwaka Ingabo za Monusco, kuko tariki 20 Ukuboza ari bwo umwaka umwe wari wongerewe izi ngabo wari warangiye.

Guverinoma ya RDC yasabye Loni gucyura ingabo zayo ndetse muri Kanama Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Ingabo za MONUSCO zigomba kuvanwa mu gihugu bitarenze uyu mwaka.

Monusco igizwe n’ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa Congo. Yasanze hari imitwe yitwaje intwaro mike ariko ubu imaze kurenga 300 nk’uko imibare y’inzego zitandukanye ibyerekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa